Kuri iki cyumweru tariki 2 Ukwakira 2016 korali Upendo ikorera umurimo w’Imana mu itorero EENR rya Kimisagara ifite igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana aho izaba iri kumwe na Gisubizo Ministries ndetse na Rehoboth Ministries, uzigisha ijambo ry'Imana akaba ari Bishop Dr Masengo Fidele.
Icyo gitaramo kizaba ku cyumweru kuva saa munani z'amanywa kibere Kimironko ku itorero Foursquare Gospel church nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Hosea Eric NDUNGUTSE umujyanama wa korali Upendo akaba na Perezida w’urubyiruko rwa EENR mu Rwanda, ndetse akaba yarayoboye iyi korali kuva muri 2006 kugeza muri 2010.
Korali Upendo kuri ubu igizwe n'abaririmbyi 46, yatangiye ivugabutumwa ryo kuririmba mu mwaka w’2000 ubwo yari iyobowe n’uwitwa Albert Gisoda, wakurikiwe na Esther Marikiya waje gusimburwa na Hosea Eric Ndundutse, haza kujyaho Kega Aimee, asimburwa na Espoir Ngabo, ubu bakaba bari kuyoborwa na Aimable Rutabara.
Korali Upendo yagiye ikora ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa, birimo gusura amatorero atandukanye mu Rwanda ariko cyane cyane bakibanda cyane ku biterane byabo ndetse n’ibyo batumirwagamo. Muri 2007 nibwo korali Upendo yakoze album yabo ya mbere yitwa “MFITE IBYIRINGIRO”.
Itorero EENR ari naryo korali Upendo ibarizwamo, mu magambo arambuye bivuga "Eglise Evangelique de la bonne Nouvelle au Rwanda", rikaba rikorera mu ntara zitandukanye mu Rwanda. Mu mujyi wa Kigali iri torero rikorera i Kanombe munsi y’ikibuga cy’indege ndetse rigakorera n'i Kimisagara ku Ntaraga.
Hosea Eric Ndungutse wabayeho umuyobozi wa Korali Upendo
Abaririmbyi ba Korali Upendo yiganjemo urubyiruko
Korali Upendo mu bihe byo guhimbaza Imana
Iki ni cyo gitaramo gikomeye Korali Upendo yateguye
TANGA IGITECYEREZO