Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Nzeli 2016 nibwo abahanzi nyarwanda mu byiciro byose berekezaga mu majyaruguru y’igihugu ahazwi nka Nkumba, aho bagiye kumara iminsi igera ku icumi batozwa. Kugeza ubu abahanzi bose bakaba baramaze kugerayo. Amwe mu mafoto y’aba bahanzi yamaze kugera hanze.
Nkuko amakuru agera ku Inyarwanda.com ava mu itorero ry'iguhugu abivuga intore zitozwa mu buryo butanu bw'imitoreze; Ibiganiro, Imikoro-ngiro, Akarasisi, Imyitozo ngororamubiri,Gutarama no guhiga.
Uko gahunda y'umunsi w’abahanzi bari mu itorero iba uteye;
-Babyuka mu gitondo bajya muri Mucaka Mucaka
-Mucaka irangira bajya koga; bakajya gufata icyayi
-Bahava bajya mu myitozo yo kwiyereka (Akarasisi)
-Bahava bajya mu ishuri ( Imikoro mu masibo (groups); Presentation yayo; ikiganiro)
-Bahava bajya gufata ifunguro rya saa sita
-Bavamo bajya gukora umukoro ngiro (uyu munsi barakora uwo kwambuka uruzi)
-Iyo bavuye mu mukoro ngiro bavuga amasomo bakuyemo n'aho bihuriye n'Ubuhanzi bagahabwa impanuro n'abatoza bakuru
-Birangira bahabwa ikindi kiganiro
-Kirangira bajya mu myitozo gakondo
-Bahava bajya gufata ifunguro ry'umugoroba
-Bakagaruka mu ishuri mu gitaramo no guhinda ( buri munsi haba hari ubwo bw'Igitaramo gitaramwa muri byabindi bitanu)
-Hakurikiraho kureba amakuru kuri Televiziyo Agaciro yaho
-Nyuma bakajya kuryama.
REBA AMAFOTO YA BAMWE MU BAHANZI B'IBYAMAMARE BARI MU ITORERO RY'IGIHUGU:
Samusure mu ishuri ari kwigaMunyenshoza Dieudonne mu itorero ry'igihugu
Oda Paccy mu itorero
Kirenga Saphina mu itorero ry'igihugu
Rafiki Coga Style ari gufata amasomo mu itorero ry'igihuguSkizzy mu itorero ry'igihuguJody Phibi mu itorero ry'igihuguAmag The Black mu mwambaro w'itoreroMakonikoshwa ari mu bitabiriye itorero ry'igihugu
TANGA IGITECYEREZO