Kigali

Jody Phibi na Peace Jolis bavumbije abakunzi ba muzika umusaruro w’ubufatanye bwabo- Video

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/09/2016 16:23
0


Jody Phibi na Peace Jolie ni abahanzi bahuriye kuri byinshi, kimwe ni uko bose ari abahanga, ikindi ni uko abakunzi ba muzika batiyumvisha ukuntu aba bombi badatera imbere ngo bavemo ibyamamare bikomeye, kuri ubu rero aba bafite ibyo bahuriyeho byinshi bashyize hamwe imbaraga bakaba bavumbije abantu umusaruro w’ubumwe bwabo.



Jody Phibi na Peace Jolis ni bamwe mu bahanzi bagaragaza impano zikomeye muri muzika nyarwanda ariko batagize amahirwe yo kwamamara mu minsi yashize ariko ntibigere bacika intege, kuri ubu bashyize hamwe bakorana indirimbo bise “Turajyanye“, ni indirimbo babanje gushyira ahagaragara amajwi yayo ariko bakaba bageze kure n’umushinga wo gutunganya amashusho nkuko bigaragara mu gace gato bamaze gushyira hanze.

 

jody phibiJody Phibi na Peace Jolis mu ndirimbo yabo 'Turajyanye'

Iyi ndirimbo “Turajyanye “ ni indirimbo yakorewe muri Future record isanzwe ikoreramo producer David, naho amashusho y’iyi ndirimbo akaba yaratangiye gutunganywa n’abagabo babiri barimo Papa Emile na Kedrick. Mu kiganiro na Jody Phibi wakoranye na Peace Jolis iyi ndirimbo yadutangarije ko iyi ndirimbo iri bube iri hanze mu minsi ya vuba cyane.

jody phibiJody Phibi na Peace Jolis babwirana bati "turajyanye"

Aha Jody yagize ati” Vuba aha turashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo, ariko mbere turabanza tubahe indirimbo abantu bayumve kuko byose bisa naho biri kurangira turi gufashwa n'abantu babizi bafite uburambe muri muzika.”

Abajijwe icyo yagendeyeho ngo yisange yakoranye na Peace Jolis, Jody Phibi yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko ntakindi usibye kuba ari ibintu baganiriyeho bagasanga bakwiye gukorana bagashyira hamwe imbaraga kandi bo bakaba bizeye ko ubufatanye bwabo hari umusaruro bwatanga.

KANDA HANO UREBE AGACE GATO K'INDIRIMBO YA JODY NA PEACE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND