Umunyamakuru Nsengiyumva Rene Hubert n’umukunzi we Uwera Clementine basezeranye imbere y’Imana mu muhango wabereye ku Muhima mu rusengero Patmos of Faith church. Ni nyuma y’imyaka 5 aba bombi bamaze bakundana nkuko babitangarije Inyarwanda.com
Nsengiyumva Rene Hubert ni umunyamakuru wandika ku rubuga Ibyishimo.com rwandika amakuru y’iyobokamana. Kuri uyu wa 13 Kanama 2016 nibwo basezeranye imbere y’Imana, uwo muhango ukaba wayobowe na Pastor Bosco Nsabimana uyobora Patmos of Faith church.
Rene Hubert na Uwera Clementine basezeranye imbere y’Imana nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye ku wa gatandatu tariki 13 Kanama 2016 mu gihe kuwa 12 Kanama 2016 aribwo basezeranye imbere y'amategeko ya Leta mu muhango wabereye ku murenge wa Gitega isaa tanu z'amanywa.
Basezeranye kubana akaramata, bambika impeta y'urudashira
Ubukwe bwa Rene Hubert na Clementine Uwera bwitabiriwe n’abantu batari bacye, bushimisha benshi na cyane ko bwari nk'igitaramo. Mu birori byo kwiyakira byabereye i Gikondo muri Salle yo kwa Rujugiro, abahanzi barimo Serge Iyamuremye, Patient Bizimana na Korali Bethlehem baririmbiye abageni n’abandi bari aho, benshi barushaho kwizihirwa by'akarusho abageni nabo barahaguruka bafatanya na Patient Bizimana gucinya akadiho.
Patient Bizimana yari mu mbaraga zidasanzwe nyuma y'amezi 2 abantu batamuca iryera
Abanyamakuru bagenzi ba Rene Hubert bari babukereye bitabira ku byinshi ibirori bye byari bibereye ijisho. Mu bahanzi bifatanyije nawe ku munsi we w'ibyishimo ukana n'uw'amateka mu buzima bwe hari Olivier Kavutse n'umugore we Amanda Fung, Patient Bizimana, Serge Iyamuremye, Phanny Wibabara, Rene Patrick, Albert Niyonsaba, Precious Mugwiza, Gabiro The Guitar, Blaise Pascal, Rev Kayumba Fraterne, Gaga Grace, Pastor Gaby, Asa, Favour, umunyarwenya Clapton n’abandi batandukanye barimo na Daniel Svensson wanamuhimbiye indirimbo yise ‘Umunsi w’ubukwe’ na Mc Philos wayoboye ubwo bukwe mu rwenya rwinshi. Hari handi na Alain Numa wo muri MTN wagaragaje ko yishimiye cyane ubukwe bwa Rene Hubert.
Hano ni mu gusaba no gukwa mbere yo gusezerana imbere y'Imana
Uwera Clementine yifotoranya n'abakobwa bamwambariye
Nsengiyumva Rene n'umukunzi we Uwera
Uwera ati 'Reka niyumvire umunyenga w'urukundo'
Rene Hubert hamwe na Pastor Gaby wamwambariye
Nyuma y'amezi 2 nta gitaramo yitabira, Patient Bizimana yaririmbye mu bukwe bwa Rene Hubert
Serge Iyamuremye mu bukwe bwa Rene Hubert
Mu kwiyakira hari abantu batari bacye
Andi mafoto ni mu kanya
AMAFOTO: Moses Niyonzima
TANGA IGITECYEREZO