Jody Phibi ni umwe mu bahanzikazi bari bamaze iminsi batagaragara mu ruhando rwa muzika, gusa kuri ubu uyu muhanzikazi yamaze kugaruka mu muziki nyuma yo guhigika imwe mu mpamvu zikomeye zamubuzaga gukora umuziki, kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya.
Nkuko Jody Phibi yabitangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagize ati” Kenshi nanjye bakundaga kumbaza ibyo mpugiyemo ntihabure nabahita bahamya ko naba nararetse umuziki, rimwe na rimwe inshuti zanjye zikabimbwira ariko siko byari bimeze sinigeze ndeka umuziki ndakataje sinareka muzika,ahubwo hari igihe wiha umwanya ngo ugire bimwe usoza, nanjye nibyo byambayeho.”
KANDA HANO WUMVE 'BIRANDENGA' INDIRIMBO NSHYA YA JODY PHIBI
Jody yakomoje kucyatumaga mu minsi ishize abantu batamwumvaga mu ruhando rwa muzika. Aha yagize ati” Nibyo koko mu minsi ishize sinabonekaga cyane muri muzika ariko sinari narayiretse ahubwo ni uko nari mpugiye mubyo gusoza amasomo yanjye kandi yararangiye ubu ndahari kandi ngiye kongera gukora mumenye Jody urenze uwo mwamenye na mbere kuko ubu nabonye akanya gahagije.”
Jody Phibi ni umwe mu bakobwa bake u Rwanda rufite bazi kuririmba umuziki ucuranze mu buryo bwa Live
Uyu muhanzikazi yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko byamugoraga gufatanya amasomo n’umuziki ariko aho asoreje ibijyanye n’amasomo atangaza ko ubwo amasomo ayashyize ku ruhande ubu agiye kwihebera umuziki. Jody akaba arangije amasomo ye mu ishuri rya Mount Kenya University, kuri ubu akaba ahanze amaso umuziki.
Ku ikubitiro kugaruka kwa Jody Phibi bikaba bizanye n’indirimbo ye yuje amagambo y’urukundo yise’Birandenga’ indirimbo ya mbere uyu muhanzikazi ashyize hanze kuva yarangiza amasomo ye, iyi ndirimbo yuje amagambo y’urukundo yagiye hanze mbere gato ko ashyira hanze amashusho y’iyi ndirimbo nayo ari gufata muri iyi minsi akaza kujya hanze vuba aha.
TANGA IGITECYEREZO