Umuhanzi Arsene Tuyi ubarizwa mu itorero rya Restoration church i Masoro, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise ‘Umujyi w’amashimwe’ ikubiyemo ishimwe ku Mana kuri byinshi yakoze.
Arsene Tuyiringire uzwi cyane nka Arsene Tuyi yabwiye Inyarwanda.com ko iyo ndirimbo ye yayikoze agamije gushimira Imana kubyo yakoreye umujyi ndetse no gushishikariza abantu kwegera Imana badatinya. Muri iyo ndirimbo ye ahamagarira abantu bose gushima Imana bakaratira amahanga ibyiza yakoreye igihugu. ati:
Wakoze ibyo tutashoboraga gukora abana b'abantu, wahinduye ibyaturangaga uduha indirimbo nshya,..Ntituzarambirwa kukuramya kubw'ibyiza wakoze, amahanga amenye ko ukomeye. Nimuze tunyeganyeze uyu mujyi n'amashimwe kuko yagize neza, nimuze twegere intebe y'ubuntu tudatinya Imana yacu ni umubyeyi. Kuba dufite aho tugana nuko tufite uwabanje kutugererayo,...
Arsene Tuyi umusore ukire muto akaba umwe mu bayobora gahunda yo kuramya no guhimbaza muri Restoration church Masoro,ni umwe mu bafite impano y'ijwi ryiza ndetse akaba ari intyoza mu gukirigita gitari. Mu kiganiro twagiranye yadutangarije ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani uyu mwaka wa 2016 azashyira hanze indirimbo nshya yakoranye n’umuramyi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Genora Spain. Ikindi nuko mbere yuko uyu mwaka usoza afite gahunda yo kuba yararangije alubumu ye ya mbere.
REBA HANO 'UMUJYI W'AMASHIMWE' YA ARSENE TUYI
TANGA IGITECYEREZO