Ku isaha ya sita z'amanywa nibwo Rene Hubert n'umukunzi we Clementine Uwera bakunze kwita Mugorewera berekanywe imbere y'abakristo bari mu iteraniro. Abakristo bishimiye cyane abo bageni bahamya ko ubuhamya bwabo ari nta makemwa bityo bakaba biteguye gutaha ubukwe bwabo buzaba tariki 13/08/2016.

Rene Hubert hamwe n'umukunzi we
Gusaba no gukwa bizabera Kacyiru mu mujyi wa Kigali, gusezerana imbere y'Imana bibere mu Itorero Patmos of Faith Church, naho kwiyakira bibere i Gikondo kwa Rujugiro. Rene Hubert na Clementine Uwera bagiye kurushingana nyuma y'imyaka itanu bamaze bari mu rukundo nkuko babitangarije Inyarwanda.com
Rene Hubert ni umunyamakuru akaba n'umuyobozi w'urubuga Ibyishimo.com. Usibye icyo gitangazamakuru akoraho, yanyuze no mu bindi bitandukanye bya Gikristo.
Reba amafoto yuko byari bimeze mu kwerekanwa kwa Rene Hubert na Clementine Uwera


Bazengurutse imbere y'abakristo basezera ku baseribateri n'abandi bakristo

Clementine Uwera umukunzi wa Rene Hubert


Rene Hubert yari yabyambariye

Rene na Uwera bemerewe n'abakristo gutangira umushinga w'ubukwe



AMAFOTO: Niyonzima Moses
