Kigali

PGGSS6- Young Grace yatangiye kwakira ubutumwa bugaragaza ko i Ngoma bamwiteguye

Yanditswe na: Abdou Bronze
Taliki:14/06/2016 11:15
0


Mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo abahanzi bose uko ari 10 rwambikane mu karere ka Ngoma, umuhanzikazi Young Grace we yatangiye kwakira ubutumwa bumuha ikaze ndetse bumugaragariza ko yiteguwe bidasanzwe.



Ni kuri uyu wa Gatandatu taliki 18 Kamena 2016 aho abahanzi bose uko ari 10 bazerekeza mu karere ka Ngoma gususurutsa abahatuye mu irushanwa rya PGGSS 6, irushanwa ritegurwa na Bralirwa kubufatanye na EAP. Icyo gitaramo cy'i Ngomba kizabera mu kibuga cya Paruwasi St Joseph.

Ibitari bisanzwe mbere y’uko abahanzi berekeza mu karere runaka,ubu umuhanzikazi Young Grace we aremeza ko yatangiye kohererezwa ubutumwa bugufi n’abatuye i Ngoma bamugaragariza ibyishimo n’uko bamwiteguye. Young Grace aganira na Inyarwanda.com yagize ati:

“Niteguye bihagije gushimisha abakunzi banjye batuye i Ngoma.Ikindi gishimishije natangiye guhamagarwa no kwakira ubutumwa bingaragariza ibyishimo n’imyiteguro by’abahatuye.”

jjj

Young Grace abajijwe uko yiteguye gushimisha abatuye i Ngoma n’icyo akeka gishobora kumugora muri aka karere, yemeje ko imyiteguro yayirangije ubu igisigaye akaba ari ugushyira mu bikorwa ibyo amaze igihe ategurira abakunzi be b'i Ngoma. Ikindi ngo ntacyo akeka cyamubera imbogamizi kuko asanzwe ahafite abakunzi akarusho bakaba bamushyigikiye cyane.

Uretse Young Grace kandi abahanzi bose imyiteguro ni yose mu gushimisha abakunzi babo i Ngoma. Gukomeza gushyigikira Young Grace muri iri rushanwa ni ugutora 10 ukohereza kuri 4343.

REBA HANO YOUNG GRACE MU GITARAMO CY'UBUSHIZE I NYAMIRAMBO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND