Kigali

Faith Mbabazi uherutse kwibaruka yeretswe urukundo n’abo muri Sisterhood-Amafoto

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:31/05/2016 9:02
3


Faith Mbabazi wabaye umunyamakuru wa RBA, ubu akaba ari umwe mu bayobozi b'ishyirahambwe ry' abanyamakurukazi ARFEM,abakristo basengana muri Gates of Hope Christian Center, itorero ryabyawe na Sisterhood In Christ International Ministries,bakoze igikorwa cy’urukundo bajya kumuhemba.



Faith Mbabazi aherutse kwibaruka mu mezi abiri ashize, umwana we akaba yaramwise Akariza.Faith Mbabazi umwe mu batangiranye n’umuryango Sisterhood uyoborwa na Pastor Jackie Mugabo ukaba ushyize imbere cyane ibikorwa by’urukundo cyane cyane mu gufasha no guhumuriza abatishoboye n'abantu bahuye n'ihungabana.

Icyo gikorwa cyo guhemba Faith Mbabazi bagikoze ku mugoroba w’uyu wa 28 Gicurasi 2016, aho abakristo basengana muri Sisterhood bari barangajwe imbere na Pastor Jackie Mugabo bakajya kumusura no kumuhemba bakamusanga aho atuye mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na bamwe mu bagiye kumuhemba,Faith Mbabazi ngo yabyakiriye neza cyane avuga ko kuba yarabyaye abishimira Imana, akaba afite gahunda mu minsi iri imbere yo kuzashimira Imana ibyiza yamukoreye. Yashimiye cyane abakoze igikorwa cy’urukundo bakajya kumusura. Umwe mu bakristo basengera muri Sisterhood yagize ati:

Faith Mbabazi twari twamusuye nk'aba Sisterhood ni ministere yashinzwe na Pasteur Jackie Mugabo, iyi ikaba yarabyaye itorero ryitwa Gates of Hope Christian Center.Bamwe mu basuye Faith barimo n' abapasteur bafatanije kuyobora na Pastor Jackie bakaba bayoboye Gates of Hope Christian Center ikorera i Remera kuri Alpha Palace.

Bimwe mu bikorwa aba Sisterhood bakora, harimo ibikorwa by'urukundo kandi bikagaragazwa n' ibikorwa bakora n’ubuhamya buva mu bantu batandukanye. Hashize umwaka urenga iyi Ministere itangijwe hano mu Rwanda, gusa mu myaka yashize ikaba rayakorera mu gihugu cy’u Bwongereza ari naho yatangiriye.

Uwatangije iyi Ministere ni Jackie Mugabo akaba asanzwe azwi nk' umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana. Jackie Mugabo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Akira Mwami, Ndagukunda Manager, Yesu ndiye kimbiriyo rangu, n'izindi" hakiyongeraho n’iyo aherutse gushyira hanze yitwa " Turacyariho" yaririmbye mu gihe cyo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amafoto y'icyo gikorwa cyo gusura no guhemba Faith Mbabazi

Faith Mbabazi

Bagiye kumusura bitwaje ibintu bitandukanye byifashishwa mu guhemba

Faith Mbabazi

Faith Mbabazi hamwe n'umugabo we bishimiye icyo gikorwa

Women of FaithPastor Jackie Mugabo(iburyo)ateruye Akariza wa Faith Mbabazi bamuha n'impanoFaith Mbabazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Odeth8 years ago
    Aba bamama bazakomeze kugira urukundo, ndabakunda cyane. Ese Jacky yaretse kuba umuhanzi ahitamo gushinga itorero?
  • Umunezero8 years ago
    kuri alpha palace niho basengera? mumfashe mumbwire nzage gusengerayo.
  • yvonne8 years ago
    Uyu Faith naherukaga amakuru ye kera, murakoze cyane kutugezaho aya mukuru nukuri.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND