Mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star riri kuba ku nshuro yaryo ya 6, benshi mu bakunzi b'umuziki nyarwanda bakomeje guterwa amatsiko n’umuhanzi uzaryegukana. Mu bahanzi 10 bari kurihatanira, Tom Close yatangaje ko Christopher ariwe ukwiye igikombe.
Mu gitaramo cya kabiri cya PGGSS6 cyabereye i Karongi kuri uyu wa 21 Gicurasi 2016, Tom Close ni umwe mu bari bagiye kwihera ijisho iri rushanwa by’umwihariko we akaba yari yajyanywe no gushyigikira Christopher basanzwe babana muri Kina Music iyoborwa na Producer Clement Ishimwe.
Christopher i Karongi ni umwe mu bahakuye amanota meza
Abandi bo muri Kina Music bari bagiye i Karongi gushyigikira Christopher hari Dj Zizou na Platini wo muri Dream Boys. Ku ruhande rwa Christopher, atangaza ko ariwe ukwiye igikombe cya PGGSS6, akakijyana muri Kina Music kigasanga ikindi gihari cyegukanywe na Knowless Butera muri PGGSS5.
Tom Close na Dj Zizou bari i Karongi mu gushyigikira Christopher
Mu kiganiro na Sunday Night, Tom Close yavuze ko mu bahanzi 10 bari guhatanira iki gikombe cya PGGSS6, kuri we asanga Christopher ariwe ukwiye kucyegukana. Nubwo Tom Close ashobora kuba yabitangaje abitewe nuko babana muri Kina Music, yaje gusobanura impamvu zimutera gushimangira ko igikombe cy'uyu mwaka ari icya Christopher.
'Igikombe gikwiye guhabwa Christopher'- Tom Close
Tom Close yavuze ko impamvu yashingiyeho yemeza ukwiye kwegukana PGGSS6, ari uko Christopher ariwe muhanzi uri kwitwara neza cyane agashimisha imbaga y’abantu benshi baba bitabiriye icyo gitaramo bityo akaba asanga igikombe ariwe ukwiye kucyegukana bitarimo gushidikanywaho. By’umwihariko uburyo Christopher ngo yaririmbye mu gitaramo cyabereye i Karongi, ngo byamuhamirije ko ari umuhanzi ushoboye kandi ukwiye gutwara PGGSS6.
Tom Close ni umuhanzi nyarwanda watwaye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere y’iri rushanwa, aho byari mu mwaka wa 2011. Nyuma ye abandi bahanzi batwaye icyo gikombe hari King James, Riderman, Jay Polly na Knowless Butera uherutse kucyegukana umwaka ushize wa 2015.
Platini(iburyo) wo muri Dream Boys itsinda ribarizwa muri Kina Music nawe yari i Karongi
REBA HANO CHRISTOPHER MU GITARAMO CYA PGGSS6 I KARONGI
TANGA IGITECYEREZO