Nyuma yuko bakoze igikorwa cyo gukora isuku ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, urubyiruko rwo mu itorero Inkurunziza kuri uyu wa 16 Mata 2016 rwakoze igikorwa cy’urukundo rwubakira inzu umupfakazi wagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nkuko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Cyiza Emmanuel, umuyobozi w’urubyiruko rw’Itorero Inkurunziza mu mujyi wa Kigali, yavuze ko uru rubyiruko rwakoze igikorwa cyo kubakira umwe mu bakristo w’umupfakazi wagizweho ingaruka na Genocide yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu rwego rwo kuvuga ubutumwa mu bikorwa nk’uko babisabwa n’ijambo ry’Imana. Uwo mupfakazi baremeye yitwa Kanakuze Drocere (Dorosera) bakaba bakunze kumwita Mama Eric.
Bimwe mu bikorwa byakozwe nuko uru rubyiruko rwo mu itorero Inkurunziza mu gihe rwageraga i Rugende muri Kabuga aho uwo mukecuru acumbitse byari agahinda gakomeye kuko uyu mupfakazi Mama Eric basanze nta bwiherero n’igikoni yarasanzwe afite. Ibyo byatumye uru rubyiruko rumwubakira igikoni ndetse n’ubwiherero.
Nkuko twabitangarijwe n’ushizwe imibereho myiza mu rubyiruko rw’itorero inkuru nziza ariwe MUKAMWIZA Florance, yavuze ko nyuma yo gukora igikorwa cyo kumwubakira bamwe mu bagize uru rubyiruko, bakoze igikorwa cyo gufasha abana buyu mukecuru, aho biyemeje kubishyurira ibyangobwa byose by’ishuri. Aha hakaba harafashwe abana babiri.
Bamwubakiye ubwiherero n'igikoni bamwemerera no kwishyurira abana be 2 ibyangombwa by'ishuri
Jacques IGIRANEZA,ushinzwe ishami ry’iterambere mu rubyiruko rw’itorero inkuru nziza mu mujyi wa Kigali, yatubwiye ko iki gikorwa cyakozwe mu bufatanye rw’urubyiruko rw’itorero inkurunziza ikoraniro rya Rugende ndetse n’urubyiruko rw’itorero inkurunziza Paroisse ya Nyarugenge.
Yadutangarije kandi ko ibikorwa nkibi bizajya bihoraho mu rwego rwo gukomeza kwihanganisha imiryango yagezweho n’ingaruka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hatirengagijwe n’indi miryango idafite amikoro ahagije. Uru rubyiruko rurashimira abantu bose barufashije muri ibi bikorwa byose rwakoze, ndetse kandi rurashimira cyane itorero muri rusange.
Amafoto yaranze icyo gikorwa cyakozwe n'urubyiruko rwo mu Itorero Inkurunziza
Babanje kujya gushaka ibiti byo kubakisha
Bakuyemo inkweto bakata urwondo
Baje gufata ifoto y'urwibutso
TANGA IGITECYEREZO