Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo umuhanzi Dr Jose Chameleone yari ari mu Rwanda aho yari yaje mu ruzinduko rw’akazi. Ubwo yageraga mu Rwanda yatembereye mu tubyiniro dutandukanye ari naho yagaragaye ari kumwe n’itsinda ry’abantu barimo na Jody Phibi bahuje urugwiro, gusa Jody we akaba yamaganiye kure iby’umubano udasanzwe.
Ubwo bageraga mu kabyiniro kamwe k’i Kigali, Jody Phibi na Dr Jose Chameleone bari bicaranye ubona ibiganiro byabo byageze kure nk'uko bigaragara mu mafoto. Nyuma umunyamakuru wa Inyarwanda.com yifuje kugira byinshi amenya ku biganiro byaranze iryo joro hagati ya Jody na Chameleone, maze yegera Jody Phibi wahise abyamaganira kure.
Nta byinshi twari turimo kuganira, nta kidasanzwe, twaganiraga ku bijyanye n’igitaramo dufitanye i Kampala muri uku kwezi kwa Mata tariki 15 ahitwa Cayenne Lounge, ndibaza ko ibyo by’umubano udasanzwe byaba ari ukubeshya kuko n'iyo byaba byo ntitwabiganirira hariya - Jody
Jody Phibi na Chameleone mu kabyiniro, ibiganiro byabo wabonaga byaheje umunyamideri Judith na Weasel murumuna wa Chameleone bari bicaye hafi yabo
Jody yakomeje atangaza ko Chameleone ari umuhanzi ukomeye wamugira n’inama mu kazi ka muzika bahuje kandi uyu mugabo we akaba akamazemo igihe anagafitemo ubunararibonye.
Usibye n’igitaramo, ni ukuri hari n’ibindi naganira na Chameleone harimo n’umuziki muri rusange kuko duhuje umwuga kandi aranduta. Twaganiriye byinshi ariko cyane icy'ingenzi twaganiragaho ni igitaramo dufitanye mu mujyi wa Kampala, sinakubeshya. Ibyo by’umubano udasanzwe byo naba mbeshye icyakora wenda iyo muvuga ko twaganiriye ibijyanye na muzika byo wenda kuko hari n'aho twaganiraga kuri muzika yanjye isanzwe anyereka uburyo nakwagura ibikorwa ariko ntaby’urukundo cyangwa undi mubano - Jody
Nubwo urusaku rw'imizindaro rwari rwinshi byabafataga kongorerana ariko bakumvikana
Chemeleone aherekejwe n’itsinda rya Good Lyfe, bamaze mu Rwanda iminsi itatu aho bari baje kwamamaza igitaramo bafite mu mujyi wa Kampala tariki ya 15 Mata 2016 ahitwa Cayenne Lounge ndetse nanone Chameleone akaba yari yaje mu mujyi wa Kigali gufata amashusho y’indirimbo yakoranye na Dj Pius bise “Agatako” izagera hanze vuba izanye n’amashusho yayo.
Andi mafoto yaranze ibiganiro hagati ya Jody Phibi na chameleone:
Weasel warubarimo yari yahjwe mu biganiro
Dr Jose Chameleone na Jody Phibi mubiganiro
Banyuzagamo bagatera n'urwenya
Chameleone yaganirije Jody PhibiN'igikumwe cye Jody Phibi ati:" ibintu ni sawa"
TANGA IGITECYEREZO