Abanyamakuru b’imikino kuri Radio 1; Rugimbana Theonene na Fuadi Uwihanganye bamenyerewe kandi bakunzwe na benshi bitewe n’uburyo bogeza imikino y’umupira w’amaguru, bagiye kwishimana n’abakunzi babo by’umwihariko ndetse n’abakunzi ba shampiyona yo mu Bwongereza.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2016 ndetse no ku Cyumweru tariki 20 Werurwe 2016, muri shampiyona y’umupira w’amaguru yo mu Bwongereza; shampiyona ikunzwe kandi ikurikirwa na benshi kurusha izindi zose ku isi, hazaba imikino ikomeye izaba ifite byinshi isobanuye ku rutonde rwa shampiyona y’iki gihugu, iyi mikino ikazogezwa mu buryo budasanzwe kuburyo bizaba ari ibirori binogeye amaso n’amajwi.
Nyuma y’uko Rugimbana Theogene na Fuadi bari basanzwe bogeza imikino bicaye muri studio za Radio 10, ubu noneho bagiye kurebana n’abakunzi ba ruhago iyi mipira ndetse bayogeze imbonankubone bari kumwe n’abafana b’amakipe atandukanye, kuwa Gatandatu guhera saa munani n’igice bakazogeza umukino uzahuza Everton na Arsenal ndetse n’uzahuza Chelsea na West Ham United.
Ku Cyumweru nabwo guhera saa cyenda n’igice, aba banyamakuru bazogeza umukino uzahuza Liverpool na Southampton ndetse n’umukino ukomeye cyane uzahuza amakipe yo mu mujyi umwe; Manchester United na Manchester City. Ibirori byo kogeza iyi mikino bizabera i Remera kuri Petit Stade mu cyumba cya NPC, hakazaba hari n’ibihembo abazitabira ibi birori bazatsindira. Kwinjira kuri buri munsi ni amafaranga y’u Rwanda 2000.
TANGA IGITECYEREZO