Umukinnyi uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’u Rwanda; Hakizimana Muhadjili yatangaje ko inama za Ingabire Judith; umuzamu w’ikipe y’igihugu y’abagore akaba n’umukunzi we ari zo agenderaho yitwara neza mu kibuga.
Hakizimana Muhadjili ni umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Mukura Victory Sports, akaba n’umukinnyi uyoboye abandi kugeza ubu mu gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y’ u Rwanda muri uyu mwaka wa 2016.
Hakizimana akundana n'umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'abagore
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Muhadjili yatangaje ko ashimira Imana yo ikomeje kumuba hafi mu rugendo yatangiye ndetse aboneraho no gushimangira ko kuba umukunzi we nawe ari umukinnyi w’umupira w’amaguru, ari kimwe mu bimufasha cyane kwitwara neza.
Mbere na mbere ndashimira Imana yo imfasha gusa nanone ndashimira abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi bwa Mukura tubana buri munsi ndetse bakamfasha muri byose, gusa by’umwihariko ndashimira umukunzi wanjye pe! Ndamushimira ko amba hafi umunsi ku wundi… Njye nitwara neza kuko sinywa ibisindisha yewe sinzerera mu bakobwa kuko mfite uwo nihebeye kandi uzi agaciro ka ruhago kuko nawe arayikina, uwo ni Ingabire Judith ukinira ikipe y’igihugu y’abagore akaba n’umuzamu mu ikipe ya As Kigali, angira inama zose zishoboka kuko azi agaciro k’akazi nkora, azi icyo nshaka kandi nanjye ndabimwubahira - Muhadjili
Hakizimana Muhadjili ubu ayoboye abandi mu gutsinda ibitego muri Shampiyona y’u Rwanda kandi ari umukinnyi ukina hagati, naho umukunzi we akaba ari umuzamu wa mbere mu ikipe ya As Kigali ndetse no mu ikipe y’igihugu y’abagore, aba bombi bakaba besheje agahigo ko kuba ari bo bakinnyi ba mbere mu Rwanda bahuriye ku gukina ruhago bakundana kuburyo buzwi kandi nabo biyemerera.
INKURU YA NSENGIYUMVA EMMY
TANGA IGITECYEREZO