Mu muziki w’indirimbo zahimbiwe Imana wa hano mu Rwanda niho dusanga abahanzikazi benshi n’abaririmbyikazi bafite amajwi meza cyane ndetse b’ubuhanga mu miririmbire kurusha abakora umuziki usanzwe(Secular Music) ariko ikibazo kikaba ukutabyaza umusaruro uko bikwiiye izo mpano.
Muri aba bahanzikazi n’abaririmbyikazi 20 tugiye kugarukaho,muri bo hari abafite amajwi meza nk’impano bavukanye ndetse hari n’abayabonye nyuma yo kwinjira mu buhanzi no muri za korali. Burya abantu bafashwa mu buryo butandukanye, hari abahamya ko mbere yo kumva no gufashwa n’ibiri mu ndirimbo, babanza kumva ubwiza bw’ijwi nyiri kuririmba afite bityo ijwi ryaba ari ryiza, hakaba ubwo ubwaryo ribafasha. Haba harimo ubutumwa bwiza bikaba akarusho ni ukuvuga bakarushaho gufashwa cyane.
Muri iyi nkuru turabagezaho abaririmbyikazi 20 baza imbere y’abandi nyuma y’ubushakashatsi twakoze nka Inyarwanda.com. Abo tugiye gutangaza twagendeye ku bari kugaragara cyane mu bikorwa by’umuziki muri iki gihe yaba ku bakora ku giti cyabo ndetse no mu matsinda akomeye mu gihugu. Uru rutonde kandi tukaba twararukoze twifashishije abakunzi b'umuziki na bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki wa Gospel batifuje ko amazina yabo atangazwa.
Icyitonderwa; Uko bakurikirana mu nkuru, ntabwo ariko barushwanwa mu majwi n’ubuhanga ahubwo twahereye ku bazwi cyane mu muziki basanzwe bakora.
1 Gaby Irene Kamanzi
Ni umuhanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, akaba azwiho cyane kugira ibihangano byuje ubuhanga mu ijwi rye ryiza ndetse hari n’aberura bakavuga ko ariwe uza ku mwanya wa mbere mu Rwanda mu bahanzikazi b’abahanga banafite ijwi ryiza. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo ye “Amahoro”, ariko kuri ubu akunzwe muri "Arankunda".
2 Diane Nyirashimwe
Ni umuririmbyikazi ubarizwa mu matsinda abiri akomeye hano mu Rwanda ariyo True Promises na Healing Worship Team.
Diane ni umwe mu batera indirimbo muri ayo matsinda yombi akaba ayabereye umuyobozi w’indirimbo. Abamuzi cyane bavuga ko ijwi rye ryiza yarivukanye ndetse nawe ubwe aherutse gutangariza Inyarwanda.com ko ijwi rye ari impano Imana yamuhaye akiri muto, kugeza ubu benshi bakaba batangaza ko bafashwa cyane n'iryo jwi rye.
3 Aline Gahongayire
Ni umuhanzikazi mu ndirimbo z’Imana, yakunzwe cyane mu zitandukanye nka Hari impamvu pe n’zindi. Ni umukristo muri Zion Temple Gatenga, akaba umwe mu bagize itsinda The Sisters. Aline Gahongayire nawe aza mu baririmbyikazi bafite amajwi meza n’ubuhanga mu miririmbire yabo.
4 Liliane Kabaganza
Ni umuhanzikazi ku giti cye akaba umukristo muri Restoration Church Kimisagara. Ubuhanga bwe n'ubwiza bw'ijwi rye byumvikanira mu mu bihangano bye bikunzwe n'abatari bake mu Rwanda no hanze. Yabaye kandi umuririmbyi ukomeye wa Rehoboth Ministries nyuma aza kuyivamo.
5 Pastor Julienne Kabanda
Ni umuyobozi w’itorero Jubilee Revival Assembly rikorera i Remera akaba n’umuhanzikazi. Ni umwe mu bafite ijwi ryiza n’ubuhanga mu miririmbire ye.
Nubwo adakunze kugaragara cyane mu bikorwa by’ubuhanzi, Pastor Julienne Kabanda ni umwe mu bahanzikazi b’abahanga dufite mu Rwanda ndetse amakuru atugeraho n’uko ari hafi gushyira hanze alubumu ye ya mbere.
6 Utembinema Germaine (Chorale de Kigali)
Ni umwe mu baririmbyi bagize Chorale de Kigali yo muri Kiliziya Gaturika ikaba ikunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda na cyane ko imaze imyaka 50 itangijwe. Utembinema Germaine afite ijwi ryiza cyane rinyura benshi bakurikirana indirimbo z’iyi korali ndetse ni n’umuhanga cyane mu miririmbire ye.
7 Uwera Sarah (Ambassadors of Christ choir)
Ni umuririmbyikazi muri Korali Ambassadors of Christ yo mu itorero ry’Abadivantiste b’umunsi wa karindwi. Uwera Sarah uvukana n’umunyarwenya Ndahiro David uzwiho cyane kwigana ijwi rya Perezida Paul Kagame, ni umuhanga cyane mu miririmbire ye ndetse afite ijwi ryiza cyane nk’uko benshi bakurikirana indirimbo z’iyi korali babihamya. Mu ndirimbo z’iyi korali akunze kuyobora twavuga nk'iyitwa “Dukwiriye gushima” aho agaragaza cyane ubuhanga bwe.
8 Phanny Gisele Wibabara
Ni umuhanzikazi ubarizwa no mu itsinda The Sisters. Ni umukristo muri Zion Temple Gatenga ndetse akuriye itsinda riramya rikanahimbaza Imana muri urwo rusengero.
Phanny Gisele Wibabara ni umuhanga mu miririmbire ndetse anafite ijwi ryiza cyane. Kuva atangiye ubuhanzi ku giti cye, yashyize hanze indirimbo “This Is my time”iri gufasha benshi ndetse ikaba iherutse guhabwa igihembo cy'indirimbo nziza y'amashusho muri Groove Award y'umwaka ushize.
9 Neema Marie Jeanne
Ni umuririmbyikazi muri Korali Iriba y’i Butare yo mu itorero rya ADEPR. Neema ni umwe mu bakunze gutera indirimbo z’iyi korali, ndetse azwiho gutoza amajwi andi makorali n'abahanzikazi. Ubuhanga bwe n’ubwiza bw’ijwi rye byaragaragariye cyane mu ndirimbo “Witinya” benshi bakunze kwita “Yakobo”, iyi akaba ari indirimbo Korali Iriba yamenyekaniyeho.
10 Aline Bintu (Alarm Ministries)
Ni umwe mu bagize itsinda Alarm Ministries rimaze kwamamara mu karere ndetse ni umwe mu bakunze gutera indirimbo zayo aho twavuga nka “Uraganje” n’indi yitwa “Mutima wanjye shima Imana” n’izindi nyinshi. Usibye kugira ijwi ryiza, Aline Bintu umwihariko we ni ukuririmba ibintu ubona bivuye mu mutima we aho kurira akarira, aho kwishima naho akabigaragaza nk’uwishimye(Deep worshiper).
11 Tonzi
Uwitonze Clementine wamenyekanye ku izina rya Tonzi ni umwe mu bahanzikazi bagize itsinda The Sisters, akaba afite ijwi ryiza ndetse n’ubuhanga mu myandikire n’imiririmbire y’ibihangano bye. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo Humura, Wambereye Imana, Witinya n’izindi.
12 Simbi Ndizihiwe Yvette (Chorale de Kigali)
Ni umuririmbyikazi muri Korali de Kigali, nawe akaba akunze kuyobora indirimbo z’iyi korali. Yvette ni umwe mu banyarwandakazi bahimbaza Imana bafite ijwi ryiza ndetse n’ubuhanga mu miririmbire yabo.
13 Diana Kamugisha
Ni umuhanzikazi ku giti cye ndetse kuri ubu abarizwa no mu itsinda Women of Faith riherutse gutangizwa n’abahanzikazi bishyize hamwe. Diana Kamugisha ugaragaza ubuhanga mu miririmbire ye ndetse bigaherekezwa n’ijwi rye ryiza, kuri ubu akunzwe cyane mu ndirimbo Haguruka,Impamba n’izindi.
14 Mbabazi Milly (Ambassadors of Christ Choir)
Mbabazi Milly ni umwe mu baririmbyi ba Korali Ambassadors of Christ ndetse akunze kuyobora indirimbo zayo aho yagaragaye cyane mu yitwa “Mureke mukunde”. Bamwe mu bakurikirana indirimbo z’iyi korali, bavuga ko ari umuhanga ndetse akagira n’ijwi ryiza cyane.
15 Dorcas Asiimwe (The Blessed Sisters)
Ni umwe mu bagize itsinda The Blessed Sisters ry’abakobwa batatu bavukana, akaba ari umukristo mu itorero Angilikani. Ukurikiranye indirimbo z’iri tsinda, nibwo wumva ubuhanga bwa Dorcas mu miririmbire ye ndetse n’ijwi rye ryiza riryoheye amatwi.
16 Gogo
Uwamahoro Gloria wamenyekanye cyane nka Gogo ku izina ry’ubuhanzi akunda gukoresha, ni umwe mu bashyirwa mu majwi mu kugira ijwi ryiza. Bamwe mu bakunzi be,ababyeyi be bo mu mwuka n'abandi bamuzi neza bavuga ko ubuhanga bwe no kwicisha bugufi bizamugeza ku rwego mpuzamahanga. Gogo azwi mu ndirimbo Ndahari, Nturakizwa n’izindi.
17 Vanessa Simbi Ni umuramyi ubarizwa mu itorero Evangelical Restoration Church rya Kimisagara ndetse akaba ariwe muyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana. Mu myaka yashize, yabaye umuyobozi wa Singiza Music akiga muri Kamunuza y'u Rwanda i Butare.
Kuva Vanessa Simbi yinjiye mu buhanzi, amaze gushyira hanze indirimbo “Wowe Mwiza” yakoranye na Patient Bizimana. Ni umwe mu bafite ijwi ryiza ndetse akaba n’umuhanga mu myandikire n’imiririmbire ye.
18 Favour Genevieve
Ni umuhanzikazi ku giti cye, akaba umwe mu bantu bashyirwa mu majwi mu kugira ijwi ryiza. Favour mbere yo gukizwa yahoze akora umuziki usanzwe ndetse hari n’indirimbo yakoranye na Diplomate bayita “Indebakure” nayo yumvikanamo ubwiza bw’ijwi rye.
19 Precious Mugwiza
Ni umuhanzikazi utari washyira hanze ibihangano bye byinshi ariko akaba umwe mu bafite ijwi ryiza cyane nkuko bigaragarira mu bitaramo n’indirimbo afashamo abahanzi bagenzi be. Precious Nina Mugwiza abarizwa mu itorero Agape Community Church rya Kabeza, akaba afite indoto zo kugera kure mu buhanzi bwe.
20 Rachel Rwibasira
Ni umwana wa Pastor Rwibasira Vincent wo mu itorero Bethesda Holy Church. Rachel Rwibasira ni umwe mu bagize itsinda Women of Faith akaba afite ijwi ryiza iyo ukurikiranye ibihangano bye ndetse no mu matsinda abarizwamo.
Abandi babiri biyongereye kuri uru rutonde hari
21 Rucogoza Liliane (The Worshipers)
Ni umwe mu bagize itsinda The Worshipers rizwiho kuririmba rikoresheje amajwi y’umwimerere nta byuma bya muzika bikoreshejwe. Liliane kuri ubu uri kwiga mu ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo, ni umwe mu baririmbyikazi bafite ijwi ryiza n’ubuhanga mu miririmbire yabo.
22 Big Tonny
Alice Mutoni bakunze kwita Big Tonny aje kuri uyu mwanya kuko nawe ni umwe mu bafite ijwi ryiza cyane rikunze kwifashishwa n’abahanzi batandukanye mu ndirimbo zabo. Big Tonny azwi mu ndirimbo “Ndemeye” agaragazamo ubuhanga bwe n’ubwiza bw’ijwi rye.
TANGA IGITECYEREZO