Umuhanzi Gisa cy’Inganzo, akomeje gukorana imbaraga zidasanzwe ari nako ashyira hanze ibihangano byinshi agamije kugerageza kugarura igihe yataye mu minsi ishize, uyu mwaka wa 2016 akaba yifuza ko wazamubera igihe cy’umusaruro ufatika mu muziki we asigaye akora ubutaruhuka.
Kuva uyu mwaka wa 2016 watangira, umuhanzi Gisa cy’Inganzo amaze gushyira hanze indirimbo eshatu, zirimo indirimbo ye nshya yitwa “Rwema”. Ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo nshya ari kumwe n’umujyanama we Eliel Sando usigaye amufasha byinshi muri muzika no mu buzima bwe bwa buri munsi, batangarije Inyarwanda.com ko kuba arimo gukora cyane ataruhuka abiterwa n’uko hari igihe kirekire yataye mu minsi ishize ntakore uko byari bikwiye, ubu akaba ashaka kwiyereka abanyarwanda bakamushyigikira babanje kubona ko ashoboye.
Uretse izi ndirimbo amaze gushyira hanze, amashusho yazo nayo arimo gutunganywa ariko gutinda kwayo byatewe n’uko yabanje kwitonderwa ngo azasohoke ari ku rwego rushimishije, gusa mu minsi ya vuba umusaruro wabyo nawo ukaba uzagaragara nk’uko uyu muhanzi n’umujyanama we babihamirije umunyamakuru wa Inyarwanda.com.
TANGA IGITECYEREZO