Mu gihe habura amasaha macye ngo abahatanira ikamba rya Miss Rwanda batoranywemo 15 bazajya mu mwiherero bakaba ari nabo bazatorwamo Miss Rwanda 2016 n’ibisonga bye, umukobwa witwa Kwizera Peace Ndaruhutse niwe ukomeje kwanikira abandi mu gutorwa cyane mu butumwa bugufi.
Ku Cyumweru tariki 14 Gashyantare 2016, nibwo hazamenyekana abakobwa 15 bazakomeza mu marushanwa ya Miss Rwanda 2016, ndetse aba bakazahita banajyanwa mu mwiherero aho bazatozwa byinshi bijyanye n’umuco nyarwanda, hanyuma tariki 27 bakazatoranywamo uzambikwa iri kamba agasimbura Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015.
Muri aba bakobwa, ukomeje gutorwa cyane binyuze mu butumwa bugufi, ni Kwizera Peace Ndaruhutse ufite amajwi akubye inshuro zirenga ebyeri umukurikiye ari we Mutoni Jane, hanyuma akaba akubye uwa nyuma; Uwimana Ariane inshuro hafi 100. Ibi ni ibyavuye mu majwi yo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2016.
DORE ABAKOBWA BOSE UKO BARUTANWA MU MAJWI:
1. Kwizera Peace Ndaruhutse afite amajwi 21435
2. Mutoni Jane afite amajwi 10022
3. Umuhoza Sharifa afite amajwi 8399
4. Mutesi Jolly afite amajwi 3440
5. Mutoni Balbine afite amajwi 3204
6. Ashimwe Fiona Doreen afite amajwi 3000
7. Habimana Umutoni Pascaline afite amajwi 1730
8. Kaneza Nickita afite amajwi 1475
9. Uwase Rangira Marie d’Amour afite amajwi 1084
10. Mutesi Eduige afite amajwi 728
11. Umuhumuriza Samantha Usanase afite amwji 701
12. Mpogazi Vanessa afite amajwi 648
13. Akili Delyla afite amajwi 590
14. Umutoniwabo Cynthia afite amajwi 574
15. Gisubizo Abi Gaelle afite amajwi 482
16. Karake Umuhoza Doreen afite amajwi 427
17. Mujyambere Sheilla afite amajwi 361
18. Kaligirwa Ange afite amajwi 321
19. Isimbi Edwige afite amajwi 283
20. Munezero Olive afite amajwi 279
21. Bitariho Nasra afite amajwi 234
22. Ikirezi Sandrine afite amajwi 230
23. Uwimana Ariane afite amajwi 220
24. Uwamahoro Solange afite amajwi 215
TANGA IGITECYEREZO