Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Gashyantare 2016, abakobwa 25 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali, aho bunamiye imibiri y’inzirakarengane zihashyinguwe.
Ahagana ku isaha ya saa kumi z’umugoroba nibwo aba bakobwa, barangajwe imbere n’abategura iri rushanwa ndetse n’abafatanyabikorwa bageze kuri uru rwibutso aho bagize umwanya uhagije wo gusobanurirwa amateka y’uru rwibutso.
Iki gikorwa kije kiyongera ku muganda rusange aba bakobwa baherutse kugaragaramo kuwa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi kwa Mutarama, ndetse bikaba biri muri gahunda y’ibikorwa byinshi bateganya kuzagaragaramo nk’ukoIshimwe Dieudonne, umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up yabitangarije itangazamakuru, dore ko bateganya no gusura urwiutso rwa Ntarama ndetse na bamwe mu bahagaritse Jenoside.
Reba uko byari byifashe mu mafoto:
Tubibutse ko kuwa Gatandatu tariki 14 Gashyantare 2016, kuri Petit stade i Remera aribwo aba bakobwa bazongera kwigaragaza imbere y’imbaga y’abantu, maze 15 ba mbere bazatoranywamo n’akanama nkemurampaka, bakazahita berekeza mu mwiherero(bootcamp) ahitwa Golden Tulip Hotel i Nyamata, aho bazamara ibyumweru bibiri, ubundi bazagaruke i Kigali tariki ya 24 Gashyantare 2016, aho muri iryo joro hazatoranywa Nyampinga w’u Rwanda 2016.
TANGA IGITECYEREZO