Ikipe y'igihugu ya Mali ni yo izakina na RD Congo ku mukino wa nyuma wa CHAN 2016 nyuma yo gutsinda Cote d'Ivoire igitego kimwe ku busa.
Wari umukino wa kabiri wa ½ nyuma y’uwo RD Congo yasezereyemo Guinea kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya 1-1 maze ikabona itike yo gukina umukino wa nyuma w’imikino nyafurika ihuza abakina imbere mu bihugu byabo CHAN ibera mu Rwanda, iba ku nshuro ya kane.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Regional y’i Nyamirambo, urangiye ikipe ya Mali itsinze Cote d’Ivoire yahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda, igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe na Yves Bissouma wagitsinze ku munota wa 89 w’umukino.
Dore uko umukino wose wagenze muri rusange
Ku munota wa 9, kapiteni wa Cote d’Ivoire Yao Serge N’Guessan yateye ishoti ritunfuranye rikomeye maze umunyezamu wa Mali Djigui Diarra awukoraho gusa ufata igiti cy’izamu.
Cote d’Ivoire yihariye iminota 15 ya mbere y’igice cya mbrere
Ku munota wa 19, Cote d’Ivoire yabonye coup franc yatewe na kapiteni wayo, abakinnyi ba Mali bashyira umupira muri koruneri yatewe aba Cote d’Ivoire bakarenza umupira.
Ku munota wa 23,Mali yabonye Coup franc ku ikosa ryari rikorewe kuri Diarra, bayiteye igarurwa n’urukuta.
Ku munota wa 24, coup franc yatewe na Sekou Koita yaciye imbere y’izamu rya Cote d’Ivoire ryari rihereye ku musozi wa Rebero.
Ku munota wa 26, Mali yabonye koruneri yatewe na Koita maze umunyezamu ayikubita ibipfunsi bakomeza kurwanira umupira mu rubuga rw’amahina maze abakinnyi ba Cote d’Ivoire bawusubije imbere usanga Koita wari hafi y’urubuga rw’amahina acenga rimwe, atera ishoti rikomeye n’ukuguru kw’ibumoso, umunyezamu Badra Ali Sangare awushyira hanze.
Penaliti ya Mali
Ku munota wa 31, Mali yabonye penaliti ku mupira wari ukozwe na Soualio Dabila Ouattarra maze itewe na Mamadou Coulibaly, umunyezamu wa Cote d’Ivoire Badra Ali Sangare ayikuramo.
Ku munota wa 34, Cote d’Ivoire yabonye coup franc yatewe na N’Guessan maze igarurwa neza na ba myugariro ba Mali.
Ku munota wa 45, Djedje Franc Guiza yavunitse asohoka gato.
Umusifuzi w’umunyamisiri Ibrahima El Din yasifuye ko igice cya mbere kiragiye amakipe yombi akinganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri
Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi asatirana maze ku munota 50, ikipe ya Cote d’Ivoire ibona coup franc yatewe na kapiteni wayo Yao Serge ikarenga izamu rya Mali ryari riherereye ku musozi wa Rebero.
Ku munota wa 52, Cote d’Ivoire yabonye coup franc ku ikosa rya ri rikorewe kuri Guiza Djedje maze aryihaniye umupira ugarurwa n’urukuta.
Ku munota wa 52, Nguessan Kouame yasimbuye Mamadou Coulibaly wahushije penaliti mu gice cya mbere.
Ku munota wa 54, Kouame wari ukimara kujya mu kibuga asimbuye, yateye ishoti rikomeye rigarurwa na Badra Ali Sangare wari urinze izamu rya Cote d’Ivoire ryari riherereye ku musozi wa Kigali.
Ku munota wa 57, Mali yongeye kotsa izamu rya Cote d’Ivoire icyakora ba myugariro ba Cote d’Ivoire baritabara.
Ku munota wa 62, Hamidou Sinayoko yasigaranye wenyine n’umunyezamu wa Cote d’Ivoire amutera ishoti rikomeye ariko Badra Ali Sangare witwaye neza cyane muri uyu mukino agarura umupira.
Ku munota wa 67, abakinnyi ba Mali bagundaguraniye n’aba Cote d’Ivoire mu ruhande rw’ibumoso maze mu gihe Abdulaye Diarra ateye umupira uca hejuru y’izamu.
Ku munota wa 70, Cote d’Ivoire yabonye coup franc yatewe na Nguessan Serge wakunze gutera coup franc za Cote d’Ivoire gusa bagenzi be bacisha umupira hejuru y’izamu.
Ku munota wa 76, Sekou Koita wakinnye neza ku ruhande rwa Mali ndetse no muri CHAN 2016 muri rusange, yasimbuwe na Yves Bissouma.
Ku munota wa 78, Badri Ali Sangare umunyezamu wa Cote d’Ivoire yagonganye na Hamidou Sinayoko wa Mali umupira uhagararaho gato havurwa umunyezamu.
Ku munota wa 87, Hamidou Sinayoko wabonye uburyo bwinshi muri uyu mukino, yongeye guhusha ubundi buryo bwari bwabazwe nyuma yo gusigarana n’umunyezamu agatera umupira hanze y’izamu.
Igitego cya Mali cyabonetse mu minota ya nyuma
Ku munota wa 89, abakinnyi ba Mali barimo Hamidou Sinayoko, Aliou Dieng na Abdulaye Traore bahererekanyije umupira neza maze bawuha Yves Bissouma wari wagiye mu kibuga asimbura.
Yves Bissouma yacenze rimwe asigarana n’umunyezamu Badra Ali Sangare wari witwaye neza muri uyu mukino gusa aha ho ntibyashobotse kuko Bissouma yamurobye akamucisha umupira mu maguru akaba atsinze igitego cyageje Mali ku mukino wa nyuma.
Byasabye iminota 89, kugira ngo Mali ibashe kubona igitego cyayigejeje ku mukino wa nyuma
Ku munota wa 90, Hamidou Sinayoko yasimbuwe na Lamine Traore ku ruhande rwa Mali mu rwego rwo gutinza umukino dore ko Mali yari yabonye igitego.
Nyuma yo kujyamo kwa Traore, umusifuzi yahushye bwa nyuma mu ifirimbi ye arangiza umukino, maze Mali iba ibonye itike yo gukina umukino wa nyuma izahuriramo na RD Congo ku cyumweru, tariki ya 7 Gashyantare 2016.
Yves Bissouma watsinze igitego rukumbi cya Mali ni we wahembwe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha bandi (Man of the match).
Cote d'Ivoire izahatanira umwanya wa gatatu
Cote d’Ivoire itsinzwe na Mali izahura na Guinea yasezerewe na RD Congo ku cyumweru i saa cyenda kuri Stade Amahoro bahatanira umwanya wa gatatu mu gihe ku isaha y’i saa kumi n’ebyiri, Mali izakina na RD Congo ku mukino wa nyuma bahatanira igikombe n’ubundi kuri uwo munsi kuri Stade Amahoro
TANGA IGITECYEREZO