Icyo uzaba ntaho kijya kandi umugisha w’umuntu arawusazana, iyo Imana yateganyije ko hari urwego uzageraho, igihe icyo ari cyo cyose yanabisohoza. Mu myaka itatu ishize, Jean Bosco Nsengimana yari umunyonzi ukorera udufaranga ducye ngo abashe kubaho, none ubu ni ikirangirire kandi yinjiza akayabo abikesha igare.
Tariki 22 Ugushyingo 2015, inkuru nziza ku banyarwanda bose y’uko Tour du Rwanda itwawe n’umunyarwanda, nibwo yatangajwe mu binyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu gihugu n’ibyo hanze. Yari inshuro ya kabiri Tour du Rwanda itwaye n’umunyarwanda, ndetse ibi bikomeje gutuma abanyarwanda benshi bashyigikira cyane umukino w’amagare cyane ko ari nawo uhesha ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.
Jean Bosco Nsengimana wavutse tariki 4 Ugushyingo 1993, ni umusore ukiri muto uvuka mu murenge wa Jenda wo mu karere ka Nyabihu. Ni imfura mu muryango w’abana batatu, akaba avukana n’umukobwa umwe n’undi muhungu umwe. Avuka kuri nyina witwa Mukeshimana Odette, na se witwaga Mukeshimana Fils ariko akaba yaratabarutse Nsengimana akiri umwana muto.
Nsengimana Jean Bosco yatangiye kunyonga igare atabikora nk’umukino, ahubwo yabikoraga nk’akazi yakoraga ngo abashe gutunga nyina umubyara n’abavandimwe be, kuko umuryango wabo utari ufite ubushobozi buhagije kandi nyina akaba yarabareraga wenyine nyuma y’urupfu rwa se.
Mu mwaka wa 2012, nibwo Nsengimana wari umunyonzi yatangiye kwitabira amarushanwa yo gusiganwa ku magare, ava mu mwuga w’ubunyonzi, aho irushanwa rya mbere ryo gusiganwa yitabiriye ari iryo Kwita Izina ryabaye muri Nyakanga 2012. Ubu yamaze kubona icyerecyezo cy’ubuzima, ndetse yamaze kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.
Tour du Rwanda yemewe nk’irushanwa mpuzamahanga mu mwaka wa 2009, yabereye inzira Nsengimana Jean Bosco yo kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga aho amaze kwitabira amarushanwa atandukanye nk’umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda mu gusiganwa ku magare, ariko bikaba byarabaye akarusho ubwo yatwaraga Tour Du Rwanda 2015, agaca agahigo ndetse akanegukana ibindi bihembo bitandukanye.
Nsengimana watwaye Tour du Rwanda 2015 akaba uwa mbere muri rusange, niwe mukinnyi mu mateka ya Tour du Rwanda wabashije kwambara umwenda w’umuhondo kuva ku munsi wa mbere w’irushanwa kugeza ku musozo, akaba yaranatwaye ibindi bihembo nk’icy’umukinnyi mwiza ukiri muto, umunyafurika wa mbere ndetse n’umunyarwanda wa mbere muri iyi Tour du Rwanda 2015.
Uwagerageza kwiyumvisha Nsengimana Jean Bosco wo mu myaka itatu ishize aho yanyongaga ngo abashe gutunga umuryango we, akareba na Nsengimana w’uyu munsi umaze kuba icyamamare no kubona amafaranga menshi akura muri uyu mukino akina nk’umwuga, yahita abiheraho ashimangira ko icyo umuntu azaba ntaho kijya kandi buri wese aramutse akunze ibyo akora hari icyo byamugezaho birenze kuramuka gusa.
TANGA IGITECYEREZO