Umuhanzikazi Assumpta Muganwa, afite gahunda ndende yo kugeza ku banyarwanda n’abanyamahanga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana zizajya zibafasha gukomeza kurushaho kwiyegereza no gusabana n’Imana, akaba anakangurira abantu gukangukira biruseho ibyo kuramya Imana.
Assumpta Muganwa, ni umukirisito wo mu itorero rya New Life Bible Church, akaba anayobora gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana muri iri torero. Amaze igihe muri muzika ihimbaza Imana, kuko yanaririmbye muri Singiza no mu itorero rya Deliverance, ubu akaba yarakomereje uyu murimo akunda mu itorero rya New Life Bible Church riherereye ku Kicukiro mu Kagarama.
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yadutangarije ko ateganya gukora album irimo indirimbo zihimbaza kandi zikaramya Imana, akazakomeza kwagura muzika ye uko Imana izagenda ibimushoboza. Yatugejejeho indirimbo ye nshya yitwa “Till I Die”, iyi ikaba ari mu rurimi rw’icyongereza ariko akaba ateganya gukora n’izindi ziganjemo ikinyarwanda.
UMVA HANO INDIRIMBO "TILL I DIE YA ASSUMPTA":
Mu kiganiro twagiranye na Assumpta Muganwa, yanahaye inama abakiristo bo mu matorero ya gikirisitu atandukanye, abasaba ko bakwiga mu buryo bwimbitse ibyo kuramya no guhimbaza Imana mu mwuka no mu kuri kuko harimo imbaraga zishobora kubabashisha byinshi kandi bikomeye.
TANGA IGITECYEREZO