Nyuma yo gushwana n’abayoboke b’itorero ry’umugore we, Apotre Bizimana Ibrahim arashaka uwakodesha inzu bahoze basengeramo, agakoreramo icyo ashaka cyose kitari akabari mu gihe umugore we n’abayoboke ayoboye bahisemo gusembera bajya gushakisha ahandi baba basengera nyuma yo gusohorwa n’uwabayoboraga.
Apotre Liliane Mukabadege azwi nk’umuhanuzi, umukozi w’Imana akaba n’umuyobozi w’urusengero Umusozi w’Ibyiringiro ruherereye ku Kimisagara mu mujyi wa Kigali ahazwi nko ku Ntaraga, gusa rukaba rufite andi mashami harimo n’ishami riherereye i Runda mu karere ka Kamonyi. Uyu Apotre Mukabadege Liliane yashakanye na Apotre Pasiteri Bizimana Ibrahim, uyu akaba yaranahoze ayobora urusengero rw’i Runda ndetse yari anamwungirije ku buyobozi bw’iri torero mu buryo bw’amategeko (Representant Legal). Uyu Apotre Bizimana Ibrahim ariko, igihe cyaje kugera agirana amakimbirane n’abayobozi b’uru rusengero, anabashinja kumugambanira bakamufungisha, bafatanyije n’umuyobozi wabo mukuru ari nawe mugore we, hanyuma afunguwe yanga kongera gusengana nabo.
Uyu niwe washinze itorero anafatanya n'umugabo we kuriyobora ariko ubu umugabo azirana naryo
Mu minsi ishize, Apotre Bizimana Ibrahim yambuye urusengero abayoboke bo muri iri torero rya Runda, avuga ko rwubatse mu kibanza cye bwite, kandi akaba yarakoresheje amafaranga ye bwite arwubaka, bityo abasohoramo ndetse ubu icyari urusengero cyabaye inzu bitaramenyekana icyo izakorerwamo, kuko Apotre Bizimana Ibrahim avuga ko we nta rusengero ateganya gushyiramo, ahubwo ngo uwaza kuyikodesha wese agakoreramo ibyo ashaka bitari akabari yabyemera.
Apotre Bizimana Ibrahim udacana uwaka n'itorero ry'umugore we Apotre Mukabadege
N’ubwo uyu mugabo ari umuvugabutumwa n’umugore we akaba ari umuvugabutumwa banatangiranye umurimo wo kubwiriza, ahamya ko atemera ubutumwa buvugwa n’umugore we, ariko n’umugore we akaba atemera iby’ubutumwa bwe. Uyu mugore ubu niwe muyobozi mukuru w’iri torero bari bafatanyije kuyobora, naho umugabo we nta torero agira ndetse ahamya ko amatorero yose ari aye kuko ari intumwa y’Imana.
Yagize ati: “Ubundi mu mategeko y’Intumwa, Intumwa ntigira itorero uretse hano mu Rwanda... Amatorero yose ni ay’Intumwa, njye mbwiriza mu itorero iryo ariryo ryose kandi si na ngombwa ngo untumire, ndijyana iyo mfite ubutumwa bw’Imana ndagenda nkabutambutsa kandi ubutumwa bw’Imana ndabuhorana, kuko ijambo ry’Imana riri muri njyewe, ngenda njyanye ijambo ry’Imana nkaribwiriza ngataha. Mu musozi w’Ibyiringiro ho sindabwirizamo, kuko umuyobozi waho (ari nawe mugore we), ntabwo twubahana mu buryo bw’ivugabutumwa. Ntabwo twubahanye kubera ko ari njye ntanyemera, nanjye simwemera, gusa turemerana nk’umugore n’umugabo mu rugo... Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi, iyo urutugu rwakuze rugasumba ijosi rwitwa inyonjo, njye sinshaka kuba inyonjo rero kuko niwe unkuriye mu by’itorero... Gusa nta n’aho duhurira ubu cyane kuko mu itorero simpagera... Kuba ubwo nayoboraga i Runda baramfungishije byo niyo ntandaro yatumye ntasubirayo, kuko n’ubwo nafunzwe icyo gihe, icyatumye ntasubirayo, itorero ryari ribifitemo uruhare. Nari ntegereje ko bamfata bakamvura igikomere, ntabwo bigeze bakimvura ahubwo bakomeje kucyorosa, ndihangana ndakomera nyine, ariko iyo bamvura icyo gikomere nari gusubirayo, ntacyo bigeze bamvura rero ahubwo bakomeje kugihakana no kugitwikira kandi njyewe (ibyo bari barankoreye) nari mbifitiye ibimenyetso bigaragara...”.
Apotre Bizimana Ibrahim ashimangira ko amaze gufungura amatorero atatu i Cyangugu, i Nyamata n’i Nyagatare, ariko ayo akaba ari amatorero agenda abyara nk’intumwa y’Imana, ubundi akayareka akagenda akajya asubirayo ajyanywe gusa no kuvuga ubutumwa bwiza, kuko Intumwa ngo idakwiye kugira itorero yihariye.
TANGA IGITECYEREZO