Umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika usanzwe ari n’umuhanzi, nyuma yo guhishura ukuntu yavuye kure, uburyo yari yararwaye amavunja, igihe yamaze ari umwana wo mu muhanda n’ibindi, ubu yahishuye ko aho aba muri Amerika akora akazi benshi basuzugura ariko bikaba bitamutera ipunwe.
Umuhanzi w’umunyarwanda witwa Didier Nizeyima ariko uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Muchoma, yashyize yahishuye uburyo n’ubwo aba muri Amerika akora akazi benshi bajya bavuga ko gasuzuguritse, nyamara ibi bikaba bimutunze kandi bikaba bimaze kumuteza imbere mu buryo bukomeye, kuburyo anakomatanya akazi kenshi gatandukanye ubu akaba amaze kugera ku ntera ishimishije.
Ahamya ko adaterwa ipfunwe no kwereka abantu ko atezwa imbere n'akazi akora n'ubwo avuga ko hari abagasuzugura
Gukora amasuku ahantu hatandukanye, gukora mu ibagiro n’ibindi nk’ibyo, Muchoma avuga ko ari bimwe mu mirimo myinshi akomatanya, agakora akazi k’amanywa ndetse na ka ninjoro, ubu bikaba byaratumye atera imbere anateza imbere umuryango we. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati: “Rimwe na rimwe tujye twemera ibitubayeho kugirango bidusigire isomo, urugero nkanjye ubuzima bubi naciyemo bwanyigishije kuba umushabitsi cyane, kudacika intege, kudakunda iby’ubusa no kumenya kwicisha bugufi ukemera kwiyereka abantu uko uri. Sinterwa isoni n’akazi kose naba nkora , ako ubona nkora niko kambeshejeho n’umuryango wanjye kandi kangejeje kuri byinshi”
Yemeza ko akazi nk'aka kamukijije n'ubwo hari abagafata nk'akabantu batize kandi babuze uko bagira
Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo we n’abandi banyarwanda bahuriye n’abayobozi bakuru b’u Rwanda i Dallas muri Texas ahari habereye Ihuriro ry’Urubyiruko rw’u Rwanda, aha akaba ari naho yafatiye ifoto y’urwibutso ari kumwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo, bituma ahishura aho yavuye habi cyane n’aho ageze ubu.
Mu buhamya yatanze icyo gihe uyu muhanzi Muchoma yagize ati: "Iyo nsubije amaso inyuma nkareba ubuzima bubi nanyuzemo hamwe na family yanjye numva nta muntu warinukwiriye gusuzugura undi kuko ubuzima burahinduka .
Njyewe Muchoma warwaye amavunja mu ntoki no mu maguru nkajya nanirwa kugenda, mba umukozi mu rugo rw’umuntu nta mafaranga mpembwa ahubwo ari ukugirango mbone uko nabaho, ari maman wantanze kugirango inzara ntizatwicire munzu twese, kuba umukozi birandambira mpitamo kujya kuri street kuba mayibobo (Gisenyi) ntunzwe no kwirirwa ntoragura amakara y’amacenga batekesheje cyangwa udupulastike mu kimoteri, kugirango mbonemo ayo ndibuguremo alchool cg lunch (ibisindisha cyangwa ibyo kurya)...
Nza gufata icyemezo cyo kujya kuba mayibobo muri Uganda aho numvaga wenda ntazahura n’umuntu wo muri family...Uganda naho nsanga ubuzima ni bwabundi, kuburyo nirirwaga nshakisha ahantu habereye ubukwe muri weekend gusa akaba ari bwo mbona ibyo kurya, nabwo sinemererwe kwegera abantu kuko nabaga nuka cyane sinabonaga n’amazi yo gukaraba. Nza kubona amafaranga ya ticket yo kujya muri Kenya nayo nayibye umuntu ku muhanda. Naho ubuzima buba bwabundi!!
None ubu ndi muri Amerika ntunze amamodoka yanjye niguriye, mba mu nzu nziza, ndarya ngahaga nkanasigaza, imyenda nahabwagwa kuko nambaye ubusa cyangwa yancikiyeho ubu njya mu isoko nkayigurira, babantu negeraga bagahunga nibo basigaye bakenera ko nakwifitozanya nabo... Ni iki ntashimira Imana koko? Kuko nzi neza ko aho ngeze atari kumbaraga zanjye, ahubwo ni iz’Uwiteka! Nawe ntukihebe Imana irakuzirikana."
Aha Muchoma yari kumwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda Louise Mushikiwabo
REBA HANO INDIRIMBO ASANTE YA MUCHOMA:
TANGA IGITECYEREZO