Abinyujije mu mashusho y’indirimbo yashyize hanze yitwa ‘Ipfundo’ umuraperi Niringiyimana Jean Marie Vianney uzwi nka P Smith ku izina ry’ubuhanzi, arashishikariza abantu gupfundika ipfundo ry’ubupfura bagapfundura ipfundo ry’ibibi.
Umuraperi P Smith yabwiye inyarwanda.com ko iyi ndirimbo ye “Ipfundo” ibaye iya kane mu ndirimbo ze zigaragaza amashusho nyuma ya: Amaherezo, Nisanzemo n’Umurage.
Umuraperi P Smith
P Smith ufite indirimbo zigera kuri 15 z’amajwi, avuga ko agiye gukora cyane nyuma yo gutangira gukorana na Studio ya Unlimited. Mu minsi ya vuba, avuga ko azashyira hanze indirimbo Urugamba yakoranye na Gisa ndetse n’indi afatanyije na P Fla na Jack B.
Usibye gukora umuziki mu njyana ya Hip Hop, P Smith avuga ko ari n’umukinnyi wa sinema nyarwanda. Muri filime amaze gukinamo, hari iyitwa Kanyoni irimo Kanyombya, Nyina wa Mbogo, Gasasira n’abandi. Indi yagaragayemo ni ivuga uburyo abami bagiye basimburana mu Rwanda ndetse ngo yanakinnye mu yitwa Ingoyi igiye kujya hanze mu gihe cya vuba.
P Smith na Kanyombya muri filime Kanyoni
REBA HANO INDIRIMBO "IPFUNDO" YA P SMITH
TANGA IGITECYEREZO