Umuhanzi Kitoto Bibarwa kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze indirimbo y’urukundo yitwa SIBYO yakoranye na Meddy ikaba ikubiyemo byinshi bitaka umunyarwandakazi aho inagaragaza amatsiko bafite yo gushaka ndetse no kubyara abana
Iyo ndirimbo yanditswe mu rurimi rw’ikinyarwanda n’igiswahire itanga icyizere cyo kuzakundwa cyane, Meddy na Kitoto bashimangira urwo bakunda uwo bahisemo bise umwamikazi w’i Rwanda bakanavuga ko urukundo bamukunda atari ibanga ahubwo ko ariwe ukwiye kuzagirwa umugore.
Kitoko na Meddy bahuriye mu ndirimbo y'urukundo bise SIBYO
Muri SIBYO, Kitoko na Meddy bagira bati : Uziko ngukunda, uwo nifuza guhora ndeba, Uzambyarire abana, ndagukunda si ibanga, tuzabana iteka, mwamikazi w’i Rwanda, si nigeze nkwanga, si byo, nta wundi nabona wankunda nkawe,.. ndabona isi izambana nto, ese waje tukabana.
Nk’uko Kitoko Bibarwa yabitangarije inyarwanda.com, iyi ndirimbo SIBYO afatanyije na Meddy yakozwe na Producer Lick Lick wo muri Press One, amashusho yayo akaba azagera hanze mu gihe kitarambiranye ndetse akaba ahamya ko ari mu cyumweru gitaha.
Umuhanzi Kitoko ari gutumirwa mu bitaramo bikomeye ku mugabane w'i Burayi, hari icyo aherutse guhuriramo na Diamond Platnumz
Yaba Kitoko, Meddy na The Ben, abahanzi nyarwanda bakorera umuziki hanze y’u Rwanda muri iyi minsi bari gukora cyane aho bari gutumirwa hirya no hino ndetse bakanakora ibihangano bishya biri kugaragaza isura nziza umuziki nyarwanda umaze kugeraho.
Umuhanzi Meddy nawe ari gutumirwa cyane mu bitaramo bikomeye atumirwamo n'abakunzi be
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO SIBYO YA KITOKO YAKORANYE NA MEDDY
TANGA IGITECYEREZO