Umukinnyi wa filime wamenyekanye cyane muri Filime ‘Amarira y’urukundo’, Mukasekuru Fabiola atangaza ko atazi niba akibana n’umugabo nyamara andi makuru akavuga ko bamaze gutandukana ndetse akaba asigaye yikundira mugenzi we nawe ukina filime witwa Rutabayiro Eric wamenyekanye muri Filime ‘Pablo’.
Itangwa ry’ibihembo bya Rwanda Movie awards ryaciye amarenga y’itandukana ryabo
Ku itariki 22 Werurwe 2015 mu itangawa ry’ibihembo bya Rwanda Movie awards , Fabiola yanegukanyemo igihembo nk’umukinnyi wahize abandi mu gukinisha umubiri “Best Actress in Actions, yagaragaye muri uyu muhango nta byishimo na mba afite ndetse aza yambaye ikanzu y’umukara ndende, ifite ingofero ihishe amaso , yambaye umunyururu ufunze n’ingufuri.
Uku niko Fabiola yari yambaye mu itangwa ry'ibihembo bya Rwada movie awards
Nta byishimo na mba yigeze agaragaza
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa inyarwanda.com ubwo yamubazaga igisobanuro cyabyo, Fabiola yatangaje ko yari yabikoze ku mpamvu z’uko yari afite agahinda ku mutima kubw’uko umugabo we yari yamusabye ko batandukana, gusa yongeraho ko byari ukumukanga ko ndetse asanzwe amutungura akabimubwira iyo bizihiza isabukuru yabo yo kubana kwabo.
Mbere yari yagaragaje ko afite undi yihebeye
Mbere gato y’uko hatangwa ibi bihembo,ku itariki 20 Werurwe 2015 , abinyujije ku rukuta rwe rwa Whatsapp Fabiola yashyizeho ifoto y’umukinnyi wa filime umaze kumenyekana cyane kubera gukina filime zirimo imirwano, Rutabayiro Eric ndetse iyo foto iza iherekejwe n’amagambo agaragaza urukundo rudasanzwe amukunda.
Rutabayiro Eric umenyerewe muri filime zirimo imirwano(Action movies)
Ubutumwa Fabiola yashyize kuri Whatsapp avuga kuri Eric Rutabayiro
Ayo magambo yagiraga ati ”Am not da only one but am da only one for yu!!!!” tugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati “Ntabwo ari njye njyenyiine ku isi, ariko ninjye njyenyije kuri wowe."
Ubwo twamubazaga kuri uru rukundo rwe na Eric Rutabayiro, Fabiola yabihakanye yemeza ko ari inshuti zisanzwe. Yagize ati “Ntabwo turi mu rukundo na Eric, ikiri gutuma duhura ni uko ari kunyigisha umukino wa Kungu fu kugira ngo bizabashe kuzamura impano yanjye, ni umuntu ubizobereyemo, ngira ngo niyo mpamvu abantu babihereyeho bakavuga ko dukundana, ni umuntu nubaha nka Maitre(umwarimu umwigisha imirwanire), no mu buzima busanzwe. Ntabwo mvuze ko ari umwanzi wanjye ni inshuti yanjye ariko hagati yacu nta rukundo rurimo.”
Mukasekuru Fabiola uzwi cyane muri filime 'Amarira y'urukundo'
Ku makuru avuga ko Fabiola yaba yaramaze gutandukana n’umugabo we, ndetse akaba ariyo mpamvu asigaye agaragaza Eric nk’umuntu akunze muri iyi minsi, Fabiola ntiyeruye ngo ayanyomoze cyangwa ahakane aya makuru gusa avuga ko nawe atazi neza niba yaratandukanye n’umugabo we cyangwa bakibana mu rugo. Yagize ati “ Ntabwo mbizi,nyine nibyo ndi kukubwira ntacyo nagutangariza kubera impamvu zanjye z’umwihariko, igihe nikigera abantu amakuru bazayamenya.”
Ku ruhande rwa Rutabayiro Eric yemeza ko Fabiola ari umunyeshuri we gusa nta by’urukundo azi.Yagize ati” Gukundana na Fabiola ntibyakuda, kuko amakuru ambwira ni ay’uko yubatse,ntabwo twakundana rero, nta mpamvu rero.”
Ku kigendanye n’uko Fabiola yaba yarashyizeho ifoto ye ku rubuga rwa Whatsapp ndetse iherekejwe n’amagambo y’urukundo nabyo Eric yagize icyo abivugaho. Ati” Njya mbibona yashyizeho(kuri whatsapp ye) amafoto yanjye ubundi yashyizeho ayandi, sinjya mubaza aho yayakuye, cyangwa impamvu abikora njye mba nabyihoreye gutyo.”
Ku bigendanye niba nibura aziko Fabiola yaba yaratandukanye n’umugabo we, Eric Rutabayiro avuga ko atabizi neza gusa icyo azi ari uko iyo barangije imyitozo yumva Fabiola avuga ko asanze abana, atajya akunda kugaruka ku mugabo we.
Fabiola ni umwe mu bakinnyi bakomeye muri Sinema nyarwanda. Yatangiye gukina filime muri 2010. Iyo aheruka gukinamo ,yanakunzwe na benshi ni iyitwa ‘Intare y’ingore’, kuri ubu akaba yararangije gukina muyitwa ‘Inkomoko y’ishyano , akaba azakurikizaho iyitwa ’ Inzira y’urupfu’
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO