Kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Mata 2015 ikipe ya Arsenal nibwo yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya FA nyuma yo gutsinda Reading ibitego 2-1 byose byatsinzwe na Alexis Sanchez baguze mu ikipe ya FC Barcelona.
Abakinnyi Arsenal yakinishije:01 Szczesny,02 Debuchy,04 Mertesacker wasimbuwe na Gabriel ku munota wa 63 ,06 Koscielny,03 Gibbs,34 Coquelin wasimbuwe na Theo Walcott ku munota wa 101 ,19 Cazorla,16 Ramsey,11 Özil,17 Sánchez,23 Welbeck ( wasimbuwe na Giroud ku munota wa 72.
Abakinnyi Reading yakinishije:01 Federici,02 Gunter,15 Hector,05 A.Pearce,11 Obita,12 McCleary23 Williams,14 Chalobah wasimbuwe na Cox ku munota wa 105,09 Robson-Kanu wasimbuwe na Karacan ku munota wa 90' ,19 Mackie,07 Pogrebnyak wasimbuwe na Aiyegbeni ku munota wa 111.
Ku munota wa 40 w’igice cya mbere cy’umukino wabereye kuri stade ya Wembley nibwo Alexis Sanchez yabonye igitego cya mbere cy’ikipe ye ya Arsenal. Amakipe yombi akaba yagiye kuruhuka ari 1 cya Arsenal ku busa bwa Reading.
Alexis Sanchez yishimira igitego yari amaze gutsindira Arsenal
Mu gice cya 2, ku munota wa 54 nibwo Garath McCleary yishyuye igitego cya Arsenal ,banganya 1-1. Amakipe yombi yakomeje gushakisha uko yatsinda igitego cy’icyinyuranyo ariko iminota 90 irangira bakinganya, biba ngombwa ko hitabazwa iminota 30 y’inyongera(Extra Time).
Amakipe yombi yakomeje kugaragaza umukino mwiza ariko habura ikipe itsinda indi. Ku munota wa 105 nibwo Alexis yateye ishoti ridakomeye cyane ariko uca mu maguru ya nyezamu wa Reading birangira ugiye mu izamu. Uyu munyezamu akaba yari yakoze akazi gakomeye ko gukuramo imipira ya ba rutahizamu ba Arsenal ariko ikosa yakoze ryatumye Arsenal ibona itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cya FA aho izahura hagati y'ikipe izarokoka hagati ya Liverpool na Aston Villa.
Mu mafoto uko umukino wahuje na Arsenal wagenze
Abafana ba Reading bari baje ku kibuga cya Wmbley gushyigikira ikipe yabo
Garath McCleary watsinze igitego cya Reading ahanganye na Francois Coquelin
Arsene Wenger,umutoza wa Arsenal(wambaye ikoti)atanga amabwiriza ku bakinnyi be
Clarke wa Reading nawe ntiyari yicaye
Gabriel winjiye asimbura Per Mertesacker,agerageza gutera umutwe mu izamu rya Reading
Reading nayo yanyuzagamo igasatira ikipe ya Arsenal
Adam Federici , nyezamu wa Reading yagiye akuramo imipira ikomeye
Ozil wa Arsenal yitwaye neza muri uyu mukino
Garath McCleary yishyura igitego bari batsinzwe na Arsenal
Abakinnyi ba Reading bishimira igitego cyo kwishyura batsinze mu gice cya kabiri
Baruhuka bitegura gukina iminota 30 ya Extra Time
Alexis Sanchez yagoye cyane ba myugariro ba Reading
Ishoti ridakomeye Sanchez yateye mu izamu rya Reading byarangiye rivuyemo igitego
Kuwugarura byamunaniye ugana mu izamu
Ikosa rimwe Federici yakoze ryahesheje Arsenal itike yo gukina umukino wanyuma
Alexis Sanchez yishimira igitego cya 2 cyahesheje intsinzi Arsenal
Nubwo amarira y'umugabo atemba ajya mu nda, Federici yasohotse mu kibuga amarira ari yose,aha arihanganishwa n'umutoza we
Wojciech Szczesny wa Arsenal yihanganisha mugenzi we
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO