Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi,abahanzi 3 biga muri Leata Zunze Ubumwe za Amerika bishyize hamwe bakora indirimbo bise ‘Intashyo’ igaruka kuri Jenoside yakorewe abatutsi.
Angel Uwamahoro,Julien Rusine uzwi ku izina rya Ju , umuraperi Jay Pac na bagenzi babo bishyize hamwe bakora itsinda bise "Provocative Ent". Igikorwa cya mbere bakoze ni indirimbo bavuga ko yagenewe buri munyarwanda wese wifuriza ejo heza igihugu cy’u Rwanda.
Umuraperi Jay Pac yatangarije inyarwanda.com ko nubwo bari kure y’igihugu cyabo ariko bagifite ku mutima akaba ari nayo mpamvu bifuje gukora indirimbo’Intashyo’.
Ju ubanza uhereye i bumoso,Angel Uwamahoro na Jay Pac bafatanyije mu kuririmba indirimbo'Intashyo'
Amakuru yerekeye ku bahanzi bahuriye muri iyi ndirimbo
Angel Uwamahoro ni umuraperi ugaragaza imbaraga mu miririmbire ye. Yavukiye mu Rwanda, ubu akaba yiga muri Fordham University iherereye I New York . Uretse kuririmba , Angel anakina film ndetse n’ubundi buhanzi bunyuranye. Angel yaririmbye ahantu hatandukanye harimo no mu muryango w’abibumbye ubwo uyu muryango wibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Julien Rusine ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Ju,ni umuhanzi uri kuzamuka neza mu njyana ya Rap akoresha uririmi rw’igifaransa. Atuye Orlando Florida. Akaba yarabyinnye mu itsinda rya Sick City entertainment ubu akaba abarizwa muri 101 Entertainment.
Pacifique Buramba Jabiro ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Jay Pac akaba ari umuraperi w’umunyarwanda utuye Boston, Massachusetts, ari naho yiga. Uyu muhanzi akaba yiteguye kurangiza icyiciro cya kabiri cya kaminuza( Bachelor degree) mu bukorikori(Arts) muri uyu mwaka tariki 9 Gicurasi. Akora ijyana ya hip hop na Gospel Rap,azwi cyane kundirimbo ye "ijana ku ijana" kandi akaba yitegura gushyira hanze Mixtape ye yambere yise "Ijana Kwijana" Tariki 9 Gicurasi 2015 ubwo azaba asoza amasomo ye.
Abahanzi bagize itsinda rya Provocative Ent.
Amashusho y’indirimbo ‘Intashyo’ yakozwe na Ganza uzwi cyane mu kubyina ariko akaba ari n’umuhanzi. Kugeza ubu akaba ari gukora n’akazi ko gutunganya indirimbo z’amashusho zinyuranye. Ganza akaba yarafatanyije n’abandi banyarwanda baba muri Amerika barimo Allan Manzi na Kayiteshonga Christian wayoboye ifatwa ry’amashusho.
Jay Pac yadutangarije ko indirimbo ‘Intashyo’ari cyo gikorwa cya mbere bakoze bari hamwe nk’itsinda rya Provocative Ent. Ariko ko n’ibindi bikorwa bari hafi kubigeza ku banyarwanda.
Reba hano amashusho y'indirimbo 'Intashyo'
TANGA IGITECYEREZO