Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Mata 2015 nibwo itsinda Urban Boys ryashyize hanze indirimbo riherutse gukorana n’umuhanzi Timaya wo muri Nigeria,iyo ndirimbo bakaba barayise”Show me love” bivuze ngo nyereka urukundo.
Mbere y’uko iyo ndirimbo ijya hanze, abagize Urban Boys babinyujije kuri instagram yabo na Super Level bagaragaje ko batewe ishema cyane no kuba indirimbo yabo bakoranye n'umunya Nigeria Enetimi Alfred Odon uzwi nka Timaya igeze hanze dore uyu muhanzi ari umwe mu bakunzwe cyane muri Afrika.
Kuri instagram yabo, abagize Urban boys batangaje ko bashyize hanze indirimbo bakoranye n’umuhanzi ufite indirimbo yarebwe cyane (kuri you tube)kurusha izindi zose z’abahanzi bo muri Afrika mu mwaka wa 2014.
Timaya wakoranye indirimbo na Urban Boys
Uyu Enetimi Alfred Odon ariwe Timaya akaba ari umuhanzi w’umunya Nigeria uyoboye urutonde ruriho abandi bahanzi b’ibyamamare nka P Square, Davido,Yemi Alade n’abandi mu guca agahigo ko kugira indirimbo yarebwe cyane muri 2014.
Inyarwanda.com twaganiriye na Iraguha Prosper, umwe mu bashinzwe gutangaza ibikorwa bya Super Level adutangariza ko amashusho y’iyi ndirimbo “Show me love” azagera hanze vuba bitarenze ukwezi kwa Gicuransi 2015.
Urban Boys yamaze iminsi 7 mu gihugu cya Nigeria aho bari bagiye gukorana indirimbo na Timaya, gusa mu kugenda, bagiye batari kumwe na Nizzo kuko yari arwaye ariko nyuma yaje kubasangayo.
Iyi ndirimbo bakoranye na Timaya ije ikurikira Tayali bakoranye na Iyanya nawe ukunzwe aho muri Nigeria. Timaya azwi mu ndirimbo nyinshi aho twavuga nka;Ukwu,Hold me now na Bum Bum afatanyije na Sean Paul ari nayo muri Afrika yarebwe cyane kuri Youtube muri 2014 aho yasuwe inshuro zirenga miliyoni 20 (20, 849, 048).
Muri iyo minsi 7 bamaze mu gihugu cya Nigeria bakoze ibiganiro bitandukanye ku maradiyo n'amateleviziyo yo muri icyo gihugu, tariki ya 8 Mata akaba aribwo bagarutse i Kigali aho baje bakifatanya n'abandi banyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi.
Reba amwe mu mafoto yaranze urugendo rwabo muri Nigeria
Hano ni Humble Gizo na Safi ku kibuga cy'indege, Nizzo ntibajyanye yari mu bitaro arwaye
Urban Boys yahuye n'abahanzi b'ibyamamare( Iburyo-hagati ni Victoria Kimani)
Bageze muri Nigeria bakoze ibiganiro ku maradiyo n'amateleviziyo atandukanye
Ubwo bagarukaga i Kigali, abo muri Super Level bandi yagiye kubakirira i Kanombe ku kibuga cy'indege,Hano bari kumwe na Nizzo(iburyo) waje kubasanga Nigeria bakagarukna mu Rwanda
Urban Boys n'abakunzi babo ku kibuga cy'indege i Kanombe
Reba hano amashusho y'indirimbo "Shwo me Love" ya Urban Boys bafatanyije na Timaya
Gideon N.M
TANGA IGITECYEREZO