Ku munsi w’ejo tariki 28 Werurwe 2015 Nyampinga w’u Rwanda Kundwa Doriane yifatanyije n’itorero Women Foundation Ministries abereye umuyoboke gukora umuganda wo gusibura inzira z’abanyamaguru(zebra crossing) mu rwego rwo kubarinda impanuka.
Apotre Mignone Munezero Alice Kabera akaba n’umuyobozi w’iri torero nawe ni umwe mu bari muri uyu muganda wakorewe mu muhanda Nyamirambo-Nyabugogo nkuko tubikesha urubuga isurape.com.Agaciro k’uyu muganda wakozwe n’abayoboke b’itorero Women Foundation Ministries kakaba kabarirwa kuri miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Gusibura imirongo igaragaza inzira abanyamaguru bambukiramo bikazabafasha abashoferi b’ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru kuyibona , bityo bikazagabanya impanuka ziterwa no gusibama kwayo.
Mu mafoto reba uko iki gikorwa cyagenze
Basibura imirongo yo mu muhanda(Zebra Crossing) w'i Nyamirambo hafi ya Stade ya Kigali
Apotre Mignone (ubanza iburyo)Miss Doriane wa kabiri bari gufatanya n'abandi mu muganda uzarinda benshi impanuka
Miss Kundwa Doriane mu gusiga irangi afasha ntiyiganda
Ihangane turaza kuvugana nyuma ubu ndi mu muganda ufitiye igihugu akamaro
Na Nyabugogo bagezeyo
Miss Kundwa Doriane yishimiye gukora igikorwa kizarengera amagara ya benshi
Uzababwire ko aka gafoto wagafotowe na Miss Rwanda Kundwa Doriane
Miss Kundwa Doriane (ubanza i bumoso), mugenzi we basengana muri Women Foundation ministries n'umuyobozi wabo Apotre Mignone
Bafata ifoto y' u rwibutso nyuma y'umuganda
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO