Nyuma y’uko abakinnyi b’ikipe ya Basketball ya Kigali, KBC bakoze impanuka umwe akitaba Imana abandi bagakomereka bikomeye, abantu bagiye babona ubutumwa kuri telefoni zabo butabariza bamwe muri aba basore barembye cyane.
Umwe mu basore batabarijwe cyane ni uwitwa Mechack Rwampungu, umusore w’imyaka 21 wakomeretse bikomeye ubwo imodoka yamuryamiye mu mpanuka bigatuma avunika uruti rw’umugongo, ukuboko kw’ibumoso kwavunitse cyane ndetse n’imbavu zanatumye igihaha cye kigira ikibazo gikomeye.
Rwampungu Mechack amerewe nabi cyane, akeneye ubufasha bw'abantu bose
Nk’uko ubutumwa butabariza aba basore bugaragara hari abasaba inkunga ica kuri Mobile Money abandi bakayisaba iciye kuri konti, ibi bikaba byarateje ikibazo kuko benshi bibwiraga ko baba ari abatekamutwe bashaka kubiba amafaranga nyamara siko biri.
Tukimara kubona ubu butumwa twaganiriye na Shema Maboko Didier, Directeur Technique muri FERWABA maze tumubaza iby’ubu butumwa adusobanurira ko aba basore koko bakeneye ubufasha kuko bababaye cyane kandi imiryango yabo ikaba itabasha kubona ubushobozi bwo kubavuza kuko bisaba umutungo mwinshi
Yagize ati “Nibyo koko hari ubutumwa buri koherezwa muri groups zitandukanye kuri Whatsapp zisaba ubufasha bwo kuvuza abakinnyi ba KBC bakomerekeye muri iriya mpanuka. Ni ubutumwa bubiri butandukanye, harimo ubwa FERWABA, hakabamo n’ubw’abana biganye nawe muri Agahozo Shalom Youth Village.
Aha Mechack yari mu myitozo atarakora impanuka, akeneye ubufasha bwa buri wese
Yakomeje ati "Twebwe nka Federation twashizeho ko abantu bashaka gutanga inkunga bayicisha kuri konti yacu iri muri I&M Bank ariko n’abo bana biganye bakaba barafashe gahunda ko byaba byiza hifashishijwe na Mobile Money bakayinyuza kuri numero babonye iherwana na 1955. Birashoboka ko haba hari n’abandi bakohereza izo message babeshya bagatanga numero zabo ariko iyo niyo twe tuzi.”
Aba bakinnyi bakomerekeye mu mpanuka yabaye mu mpera z'iki cyumweu mu karere ka Kamonyi
Nyuma yo kuvugana na we twanavuganye n’aba bana biganye na we muri Agahozo maze badusobanurira neza uko babona ayo mafaranga. Uwitwa Patrick Ugirase yagize ati “Twe nk’abiganye na Mechack turimo gukusanya amafaranga kugira ngo tubone ko byibura yavurwa kuko arababaye cyane. Na FERWABA irimo gusaba ubufasha ariko ni ubwo gufasha abakinnyi bose bagize ikibazo. Gusa Mechack we arababaye cyane, afite ikibazo cy’urutirigongo rutuma atabasha kubyuka ndetse atanakurikiranwe vuba bikaba byamuviramo gupfa cyangwa se n’ubumuga budakira, yavunitse ukuboko akeneye gushyirirwamo tige(insimburangingo) ndetse kuko yavunitse imbavu igihaha cye cyagize ikibazo.”
Aha Mechack yari kumwe na bamwe muri aba bana bamutabariza babanye muri Agahozo
Mechack ubusanzwe udafite ubwishingizi, asanzwe akoresha ubwisungane mu kwivuza Mutuelle de Sante ubu urimo gukurikiranirwa mu bitaro by’umwami Faisal, akeneye amafaranga miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana ane (3,400,000) akaba agomba kwishyura byibura igice cyayo ni ukuvuga 1,700,000 kugira ngo akurikiranwe ariko aba basore bafatanyije n’umuryango wabo ndetse n’inkunga bakuye mu bufasha bw’abantu binyuze muri Mobile Money bakaba bamaze kubona 499,000 gusa.
Patrick yagize ati “Turacyakeneye inkunga nyinshi cyane kuko ntiturageza byibura no kuri kimwe cya kabiri cy’ayo asabwa nko byibura abanganga batangire kumukurikirana. Turasaba buri wese ufite umutima w’impuhwe ko yadufasha. Inkunga iyo ariyo yose yadufasha kuko nta nkunga nto cyangwa nini ibaho icy’ingenzi ni umutima ufasha.”
Kugeza ubu abakinnyi bagize ibibazo bikomeye bakiri mu bitaro ni 3 barimo Mechack Rwampungu ari na we ufite ibibazo bikomeye cyane birimo ukuboko kugomba gushyirwamo insimburangingo, imbavu n’ibihaha ndetse n’urutirigongo rutuma atabasha kunyeganyega. Harimo Mutebi Hamisi bakunze kwita Junior ufite ikibazo cy’amaraso ari impande y’ubwonko akaba agomba kubagwa bakayakuramo we abaganga bakaba batagiye kumukurikirana na Mbaraga Hervé wagize ikibazo cy’ukuguru we akaba yaramaze kubagwa.
Ukeneye gutanga inkunga ifasha Mechack Rwampungu watanga ubufasha bwawe ukoresheje Mobile Money kuri numero 0788921955 y’uwitwa Célestine Ngarambe Abindekwe cyangwa se kuri konti nimero 40325207111 iri muri Banki y’Abaturage(BPR) ya mukuru we bavukana Kabirigi Déo.
Ushaka kandi gutanga ubufasha kuri bose uko ari batatu wacisha inkunga yawe kuri konti nimero 0151401-01-41 iri muri I&M Bank(yahoze ari BCR) ya FERWABA.
Denise IRANZI
TANGA IGITECYEREZO