Imyambarire y’abakobwa n’abagore muri iki gihe ntivugwaho rumwe na benshi. Bamwe bavuga ko basigaye bakabya kwambara imyenda igaragaza ubwambure, ibifatwa nko guta umuco ariko wabaza ba nyiri ubwite bakakubwira ko ari uburenganzira bwabo. Kugeza ubu ariko iyi myambarire isigaye inagaragara mu nsengero.
Hambere mu rusengero hari ahantu hubahwa cyane, kuburyo ugiye kwiyambaza Imana yitwararikaga kuva mu ntekerzo kugeza ku myambarire.
Muri iyi nkuru ntituri bugaruke ku bishushanya inyuma bakagaragara neza , nyamara mu mitima rusibana, ahubwo turibanda ku myambarire isigaye yarahinduye isura ku gitsina gore muri rusange, kugeza nubwo imyenda migufi cyane isigaye inambarwa ahambarizwa Imana.
Bamwe mubaganiriye na Inyarwanda.com, ntibavuga rumwe kuri iyi myambarire yadutse yo kwambara imyambaro igaragaza bimwe mu bice by’ibanga by’abagore. Iyo bigeze ku bayambara bagiye kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero ho biba ibindi bindi.
Hari abemeza ko ari uburenganzira bwa buri muntu kwambara imyenda yumva ashaka , urundi ruhande rukemeza ko bidakwiriye ko umuntu ugiye mu rusengero yakwambara imyenda igusha bagenzi be mu cyaha no mu bishuko.
Abavuga ko ari uburenganzira bwabo babivugaho iki?
Clementine (Izina tumuhimbye) yagize ati”Biriya mbona ari ugukabya, Imana ntireba imyambaro ahubwo ireba umutima w’umuntu. Ushobora kuba ariyo myambaro wikundira, ukaba wanayijyana gusenga ntakibazo kandi Imana ntikubareho icyaha.”
Diane yamwuganiye agira ati” Ikibazo si imyambaro. Ushobora kwambara iyo bita miremire , nyamara ibyaha ukora bindi bikaba ari byo byinshi. Kwibanda ku myambarire abantu badahinduka nicyo kibazo. Umutima umunetse kandi wihannye rwose niwo Imana iba ikeneye, ntikeneye imyambaro igenda ikubura hasi kandi umuntu ari umunyabyaha ruharwa.”
Nubwo hari abemera ko imyambarire atari ikibazo, hari amadini amwe n’amwe atemerera abayoboke bayo(Abagore n’abakobwa) kuza mu rusengero bambaye imyambaro igaragaza imiterere y’imibiri yabo cyane cyane ikurura abagabo.
Imyambaro nkiyi ni imwe isigaye yambarwa n’abagore mu nsengero cyangwa mu bitaramo bihimbaza Imana cyangwa ibiterane
Ubwo yagarukaga kuri iyi ngingo mu kwezi kwa Kanama 2014, Apotre Gitwaza , intumwa y’Imana akaba ari n’umuyobozi w’itorero rya Zion Temple, mu nyigisho ye yacyashye bikomeye abakobwa bajya mu nsengero bambaye imyambaro ibagaragaza uko bateye, ibyo benshi bita kwiyambika ubusa.
Kuva icyo gihe nkuko umwe mu bakristu b’iri torero yabidutangarije, buri wese ajya gusengera muri uru rusengero yambaye imyambaro kuri we avuga ko ihesha Imana icyubahiro.
Uretse Apotre Gitwaza , hari n’abandi bantu twaganiriye bagaya byimazeyo abambara imyenda migufi , mu gihe bagiye mu rusengro.
Ababigaya bo babisobanura gute?
Claude agira ati”Hari abayambara kubera akamenyero ko kwambra imyenda migufi kuko aba ariyo basanzwe biyamabarira. Ariko igice kinini ni ababikora bagamije kwiyerekana uko bateye, bityo nk’abakobwa bakaba bahabonera abagabo dore ko muri iki gihe abantu basigaye bajya mu rusengero bategenzwa na kamwe.”
Kubyerekeranye n’ingaruka mbi y’iyi myambarire , Claude asanga ituma abagabo bagira irari kandi bakarigirira mu nzu y’Imana , ubusanzwe hakwiriye kubahwa cyane, bityo bikaba byaha satani icyuho cyo kuyobya imitekerereze y’uyobejwe n’ibyo abona kandi yari yaje kwihana, kuramya no guhimbaza Nyagasani.
Claude yunzemo ati” Iyo ugiye mu nzu y’Imana uba wagiye kwiyeza no kwegerana nayo. Biragoye rero ko byagushobokera kandi uko uhindukiye ucumura, wareba hirya ugacumura, ucumuzwa n’ abagore n’abakobwa baba baje bambaye ibidatandukanye n’iby’abakobwa bicuruza”
Mariya we agira ati” Inzu y’Imana itandukanye n’utubyiniro cyangwa ahandi hantu hose abantu bishimishiriza. Njye mbona umuntu akwiriye kujya mu rusengero yikwije, kugira ngo adateza bagenzi be ibishuko,hanyuma mu yindi minsi akambara iyo myambaro migufi nkuko abyifuza nubwo nabwo ntabishima kuko hari benshi bisigaye bigayisha.”
Umubyeyi w’umugore ugaragara nkaho akuze we yabitubwiye muri aya mgambo” Uwambaye iriya myambarire aba yumva ntacyo itwaye nyamara kirahari kandi kizarimbuza benshi. Iyo umukobwa cyangwa umugore yambaye ziriya mpenure, birangaza abantu cyane cyane abagabo ndetse na bagenzi be, bamwifuza(Abagabo), abandi bamwibazaho(abagore). Icyo gihe Ijambo ry’Imana wamuntu warangaye ntaba akirikurikiye, kandi no muri Bibiliya biranditse ko umuntu uzagusha mwene se azabona ishyano.”
Uyu mubyeyi yunzemo ati” Erega handitswe ngo ntituri abacu ngo twigenge, buri wese agiye akora uko umutima we umubwira, hadakurikijwe Ijambo ry’Imana, urusengero rwazaba nka rwa rundi Yesu yasanze bararuhinduye iguriro.”
Nubwo iyi ngingo y’imyambaro migufi yambarwa n’abagore mu nsengero itavugwaho rumwe, n’umuco Nyarwanda ntushyigikira ko umugore cyangwa Umwali w’i Rwanda yerekana ibice ubundi bikwiriye kubonwa n’umugabo wamukoye gusa.
Nawe ufite uko ubibona. Ese imyambaro migufi yambarwa n’abagore ndetse n’abakobwa mu nsengero hari icyo itwaye? Ni uburenganzira bwa buri muntu kwamabara ibyo ashatse cyangwa ni ukwiyandarikira ahantu hagenewe gusengera Imana?
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO