RFL
Kigali

Abanyarwanda 8 bazasifura imikino nyafurika y'amakipe bamenyekanye

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:28/01/2015 11:41
0


Mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere n’ ayatwaye ibikombe iwayo ku mugabane w’ Afurika aho u Rwanda ruzahagararirwa na Rayon Sports ndetse na APR FC, CAF yamaze gutangaza ko abasifuzi 8 b’ abanyarwanda bazasifura imikino idandukanye mu mikino ibanza n’ iyo kwishyura



Abasifuzi bazifashishwa mu mikino ya CAF Champoins league ni Gervais MUNYANZIZA uzasifura umukino wa S.M Sanga Balende yo muri Congo na  Clube Recreativo Desportivo do Libolo yo muri Angola, akazaba yungirijwe na  Theogene NDAGIJIMANA , Honoré SIMBA na Louis HAKIZIMANA bose b’ abanyarwanda bakazafatanya na komiseri uzaba yaturutse mu gihugu cy’ u Burundi  Aimable Habimana

Munyanziza Gervais azasifura


Kagabo Issa yahawe kuzayobora umukino nawe

Mu mikino ya CAF Confederation Cup  abazasifura ni Issa KAGABO Rwanda uzasifura umukino wa FC MK na Etoile du Congo azaba yungirijwe na Justin KARANGWA, Zephanie NIYONKURU na Jean Claude ISHIMWE

Umukino ubanza wa Rayon Sports izaba yasuye Panthere Sportive du Nde uzasifurwa na Numbi Pierre KIBINGO akazaba yungirijwe na Martin MUKALA, Leon KIKUMBI na MALALA KABANGA YANNICK bakomoka mu gihugu cya Congo Kinshasa naho komiseri w’ umukino akazaba ari Jean Médard Kossa nawe ukomoka muri Congo Brazzaville

rayon

Abazasifura imikino ya Rayon Sports

Umukino wo kwishyura uzabera mu Rwanda hagati ya 27 na 28 Gashyantare uzayoborwa na Anthony OGWAYO akazungirizwa na Joshua ACHILA Kenya, Oliver ODHIAMBO Kenya na Israel MPAIMA bo mu gihugu cya Kenya mu gihe umurundi Jean Claude Niyongabo azaba ari komiseri

Umukino ubanza uzahuza ikipe ya Liga Desportiva Muculmana de Maputo na APR FC ihagarariye u Rwanda hagati ya 13 na 14 Gashyantare, uzayoborwa na Leston NANGOMBE yungirijwe na bagenzi be Isaskar BOOIS, Christof Alfred VRIES na Matheus Haihambo GOTLIEB bakomoka muri Namibia

APR FC

Abasifuzi bazasifura imikino ya APR FC

Uwo kwishyura uzasifurwa na  Gait Metodious OTING yungirizwe na Abdalla suleiman Gassim, George Primato Olibo na Kalisto Gumesi simon samson bakomoka muri Sudani y’ Amajyepfo

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND