Kigali

Butera Knowless yashimiwe kuba umunyarugwiro no gukunda abana cyane

Yanditswe na: Editor
Taliki:15/01/2015 12:45
24


Kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2015, umuhanzikazi Butera Knowless yashimiwe kugira urugwiro, gukunda abana ndetse no kugira uruhare mu mibereyo myiza y’abaturage, ibi bikaba byarabaye nyuma y’aho yari yitabiriye igikorwa cyateguwe na UNICEF ku bufatanye na CDF na Imbuto Foundation.



Igikorwa cyari kigamije gukangurira no guhugura abaturage ba Zaza muri Ngoma ku bijyanye n’imirire myiza, cyagaragayemo umuhanzikazi Knowless usanzwe ukorana cyane akaba n’inshuti ya hafi y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana (UNICEF Rwanda), uyu muryango ukaba warafatanyaga iki gikorwa na CDF na Imbuto Foundation bakangurira abaturage ibijyanye n’imirire iboneye. Butera Knowless, uretse kuba yararirimbiye abaturage akanabaha ubutumwa bujyanye no guharanira kugira imirire myiza, yanagaragaje ko ari umunyarugwiro anerekana ko  ari inshuti y’abana cyane ndetse abaturage barabimushimira.

knowless

knowless

kabebe

knowless

Knowless yishimanye n'abaturage, bamwita umunyarugwiro anashimirwa ko akunda abana cyane

Knowless yishimanye n'abaturage, bamwita umunyarugwiro anashimirwa ko akunda abana cyane

Butera Knowless na Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango

Butera Knowless na Guverineri w'Intara y'Uburasirazuba na Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango

Nyuma y’iki gikorwa ndetse n’igihe cyari kirimbanyije, ku rubuga rwa Twitter abayobozi bakuru b’igihugu barimo Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba ndetse na Odda Gasinzigwa uyobora Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), bashyizeho amafoto ya Knowless abyinana n’abaturage ndetse n’andi arimo kuganira n’abana, abantu batandukanye bakaba barashimye imyitwarire y’uyu mukobwa bavuga ko ari umunyarugwiro kandi akaba akunda abana cyane.

twitter

butera

Si ubwa mbere Knowless avuzweho iby’uko akunda abana cyane, dore ko nawe ubwe mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com mu mwaka ushize wa 2014 yavuze ko nta kintu kimushimisha mu buzima nko kuba ari kumwe n’abana, ndetse anavuga ko asaba Imana ko mu gihe gikwiye yazamuha abana. Uretse n’ibi kandi, mu bitaramo n’ahandi hatandukanye uyu muhanzikazi agaragaza ko yishimana n’abana dore ko nabo bamukunda.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bb9 years ago
    wow komereza aho, mukobwa wacu,turagukunda kd turakwishimira. ibyiza byose bijye bikugirirwaho
  • queen9 years ago
    njye nikundira teta diana akana keza
  • Semari9 years ago
    umuhashyi gusa bikundire kuko kuririmba byo byarakunaniye
  • Semari9 years ago
    umuhashyi gusa bikundire kuko kuririmba byo byarakunaniye
  • Winny9 years ago
    ni amafaranga yabimukoresheje
  • Winny9 years ago
    ni amafaranga yabimukoresheje
  • Tan9 years ago
    TETA TETA DIANA DIANA OYEEEEE
  • Df9 years ago
    ishyuuu ko bari bamwishyuye se ni iki atari kubakorera
  • David 9 years ago
    knoweless tumusabiye ihirwe Ku Mana izamuhe hungu na kobwa maze nawe azabashe gukikira Abana be abanezererwe.
  • mukiza aime kevin9 years ago
    ubutwari nurukundobye azabihorane kuko into nibybiba bike ewe kdi Imana izamuhe kugira Ababa nkuko abakunda
  • 9 years ago
    Knoless kuvugwa nabi ninizere umaze kubimenyera ntacyo byagutwara gusa komeza imishinga yawe abafana bawe tukurinyuma don t give up because of brah brah brah
  • love9 years ago
    Uyu mukobwa niwe aba tanzania bita MUUZA SURA. Ntakindi ashoboye. She need a voice coach kuko ijwi rye ritera iseseme.akunda ibyo akora ariko nanjye kwiga abikore neza atatubeshya.
  • teta9 years ago
    ayiwe bibarye doreko muzira abimereye neza namwe muzagende mubikore bbahe ayo mfrnga gusa Imana izamuhe kwifuzakwe.muramuvuga ariko nacyo muzamutwara kdi tumurinyuma nkabafanabe
  • teta9 years ago
    ayiwe bibarye doreko muzira abimereye neza namwe muzagende mubikore bbahe ayo mfrnga gusa Imana izamuhe kwifuzakwe.muramuvuga ariko nacyo muzamutwara kdi tumurinyuma nkabafanabe
  • 9 years ago
    Imana izamuduhembere
  • debronze9 years ago
    umwana wanzwe niwukura komerezaho rata mukobwa mwiza abagusebya jyubima matwi tukurinyuna kandi nimana irakuzi iguhora hafi ababuba ni mubube muzagera muceceke knowless courage
  • Thousse 9 years ago
    Knowless bigaragarako afite uburere namukundaga ariko noneho bibaye ibindi knowless we Imana ikomeze ikurinde natwe tukuri inyuma
  • 07224827299 years ago
    Bebe komereza aho ntiwite kubakuvuga nabi kuko ntibazi ibyo bavuga
  • umutoni9 years ago
    ndagukunda bb
  • umutoni9 years ago
    ndagukunda bb



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND