Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2014 muri Hoteli Serena mu mujyi wa Kigali, habaye igitaramo cy’akataraboneka cya Chorale de Kigali, iyi Korali ikaba yerekanye ko ifite ubuhanga, igikundiro n’ubunararibonye muri muzika byo ku rwego rwo hejuru, igitaramo kiza gusozwa abakitabiriye batabishaka.
Mu gitaramo cyiza cy’umuziki w’umwimerere cyari cyiswe “Christmas Carols Concert 2014” cyari kigamije gufasha abanyarwanda kwizihiza neza umunsi wa Noheli, Chorale de Kigali yataramiye abitabiriye igitaramo mu ndirimbo zabo zagiye zikundwa kuva cyera ndetse banongeramo izindi nshya zihimbanywe ubuhanga, mu majwi yabo meza batera kunyurwa no kunezerwa abari muri icyo gitaramo bari buzuye bamwe babuze n’aho bicara, kuva saa kumi n’ebyeri n’igice kugeza saa yine n’igice abantu bakaba bari bagikurikiye uburyohe bw’umuziki bifuza ko byakomeza.
Uwabashije gukurikirana iki gitaramo wese yabashije kwibonera no gutega amatwi impano n’ubuhanga by’abaririmbyi ba Chorale de Kigali, ibi bikaba byanagarutsweho n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali Ndayisaba Fidele nawe wari umwe mu bayobozi bitabiriye iki gitaramo, akaba yanabemereye kuzakomeza kubashyigikira kuburyo nibiba ngombwa ubutaha bazakorera igitaramo muri sitade ariko abantu benshi bakabasha gukurikirana igitaramo.
DORE UKO BYARI BYIFASHE MU MAFOTO:
Chorale de Kigali berekanye ubuhanga n'ubunararibonye bukomeye bafite muri muzika
Aba bana bafatanyije na Chorale de Kigali bashimishije abantu cyane
Mu bitabiriye iki gitaramo harimo n'abanyamahanga
Abantu bari benshi kandi banyuzwe n'imiririmbire ya Chorale de Kigali
Umunyamakuru Isheja Sandrine n'umukunzi we nabo bari mu bitabiriye iki gitaramo
Umuyobozi w'umujyi wa Kigali; Fidèle Ndayisaba yemeye kuzashyigikira Chorale de Kigali
REBA HANO AKA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE
Manirakiza Théogène
Photos: Niyonzima Moses
TANGA IGITECYEREZO