Kigali

Umunyeshuri ufite imyaka 20 yatsindiye inzu ya kane muri poromotiyo Ni ikirengaaa ya airtel

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/12/2014 11:27
2


Shoza Nyinawumuntu wari atuye muri Nyagatare ni umunyeshuri muri Groupe Scolaire Matimba yiyongereye ku mubare w’abanyamahirwe bamaze kwegukana inzu muri Ni Ikirengaaaa, akaba yaregukanye inzu ya kane.



Inzu ya mbere yegukanwe na Noeline Mbabazi wari atuye Kanombe,akorera ikigo IPRC. Iya kabiri yatsindiwe na Renatha Uberewe wari utuye Kimisagara ukora akazi k’ubuseriveri. Iya gatatu yaratsindiwe na Alain Aima Ingenzi ukora akazi k’ubusekirite muri Gicumbi.

airtel

 Nyinawumuntu ahagaze imbere y'inzu y'iwabo mu rugo

Nyinawumuntu wari wuzuye ibinyamuneza, yashimiye airtel agira ati “Ndishimye cyane, ndi umunyamahirwe ntekereza ko iki gikorwa nibwo bwa mbere bimbayeho mu buzima bwanjye .nari mfite ibibazo byinshi ariko kubw’iyi mpano mpawe na airtel, ndizera ko izamfasha cyane. Ndashimira cyane airtel kandi ndashishikariza abantu bose gukoresha airtel ndetse no kwitabira iyi promotion.”

airtel

 Aha yafunguraga amarembo y'inzu yatsindiye ku mugaragaro

John Magara, umuyobozi wari uhagarariye Airtel, yagize icyo atangaza mu muhango wo gutanga inzu. Yafashe ijambo agira ati “Airtel ihora iharanira guteza imbere abakiliya bayo binyuze mu bikorwa nk’ibi. Tunejejwe no kuba turi kugira uruhare mu guteza imbere imiryango itandukanye uko dushoboye. Kuri Airtel Rwanda, dushyira abakiliya bacu imbere kuko ibyishimo byabo nibyo byacu. Turashishikariza abakiliya bacu gukomeza gukoresha serivisi za Airtel maze amahirwe n’abasekera batsindire inzu.”

Kuba hamaze gutangwa inzu enye mu munani, byatumye gukoreshwa kwa serivisi za Airtel byiyongera kuko buri wese aba yifuza kuba mu banyamahirwe. Abakiliya bahita binjira muri ino poromosiyo binyuze mu buryo bune, aho bahita bagira amahirwe yo gutsindira amafaranga buri munsi cyangwa inzu buri cyumweru. Icyo basabwa gusa ni ukugura ikaritayo guhamagara buri munsi cyangwa kuguraipaki (pack) ya interineti kuri *456*8# cyangwa kugura ipaki (pack) yo guhamagara, uhamagara MAMO kuri 141 cyangwa gukoreshe Airtel Money kuri *182#.

Tombola yo gutanga inzu yagatanu izakorwa mu cyumweru gitaha, aho umunyamahirwe umwe azatsindira inzu. Airtel Rwanda isezeranya gukomeza gutanga serivisi ndetse n’ibikorwa byiza ku bakiliya bayo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NITWA AImable10 years ago
    babikina gute?
  • NITWA AImable10 years ago
    babikina gute?



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND