Ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko umukino ikipe ya Espoir yari yatewemo mpaga kubera kutagira ikibaho abasifuzi bifashisha berekana abakinnyi basimburana ndetse n’ iminota y’ inyongera uzasubirwamo
Uyu mukino wari guhuza ikipe ya Espoir yagomabaga kwakira Gicumbi i Rusizi ku itariki ya 23 Ugushyingo 2011 mu mikino y’ umunsi wa 8 wa shampiyona, ariko ntiwaza kuba kuko abasifuzi basanze nta kibaho bakoresha berekana iminota yongeweho ndetse n’ abakinnyi basimburana mu kibuga gihari kandi ngo bari barabimenyeshejwe
Ikipe ya Gicumbi yanze gukina uwo mukino kuko amakuru yari ahari yavugaga ko komiseri w’ umukino yahamagaye ubuyobozi bwa Ferwafa ndetse busaba ko bavugana n’ umuyobozi wa Gicumbi ariko arabyanga biza kura ngira umukino utabaye
Ukutishimira iki cyemezo cya mpaga ku ruhande rwa Espoir, byatumye haterana inama ya FERWAFA yiga kuri iki kibazo ndetse iza gusanga bikwiye ko uyu mukino wasubirwamo aho kuba mpaga ngo bitewe n’ ubusobanura bahawe na komisiyo ishinwe amarushanwa
Uyu umukino wa Espoir na Gicumbi uzasubirwamo tariki ya 06 Ukuboza 2014, ukazabera kuri Sitade ya Kicukiro aho kubera i Rusizi nk’ uko mbere byari biteganyijwe
FERWAFA yemeje kandi ko abafana ba Espoir FC bazareba umukino uzakurikiraho I Rusizi badasabwe kwishyura amafaranaga cyane ko uyu mukino utabaye kandi bageze ku kibuga ndetse banarangije no kwishyura amafaranga yabo
Iki cyemezo cyo kutazishyuza abafana kuri uyu mukino bias nkaho byagaragaje ko kuba uyu mukino utarabaye bishobora kuba byaraturutse ku makosa y’ abari kuyobora uyu mukino
DORE UKO IMIKINO Y’ UMUNSI WA 9 IZAKOMEZA MU MPERA Z’ IKI CYUMWERU
KU WA GATANDATU TARIKI YA 29/11/2014
KU CYUMWERU TARIKI YA 30/11/2014
TANGA IGITECYEREZO