Mu gihugu cy’u Burusiya hari gutegurwa irushanwa ry’ubwiza ryitiriwe umunyagitugu wayoboye igihugu cy’u Budage aho abitabira iri rushanwa basabwa byinshi biganisha ku kwamamaza amatwara y’aba Nazi.
Amakuru aturuka mu kinyamakuru Daily Mail avuga ko iri rushanwa riri gutegurwa mu rwego rwo kwamamaza amatwara akaze y’aba Nazi yashyizweho n’umunyagitugu Adolf Hitler ndetse no gukomeza gukwirakwiza urwango Hitler n’abambari be bari bafitiye abaturage bo mu bwoko bw'abayahudi.
Adolf Hitler yaramenyakanye cyane mu mateka y'isi kubera ibikorwa bidasanzwe by'ubwicanyi yakoze cyane cyane jenoside yahitanye abayahudi basaga miliyoni 6
Bimwe mu byo abakobwa bazitabira iri rushanwa bagomba kuba bujuje harimo:
Kugeza ubu hamaze kwiyandikisha abakobwa 14 bakomoka mu burusiya ndetse no mu bindi bihugu ku rukuta rwa Facebook rw’abategura iri rushanwa rwitwa VKontakte aho nyuma yo kubona ifoto ndetse n’ibyo abarushanwa bavuga ku byo basabwa, abakurikirana uru rukuta aribo bahitamo ugomba kuryegukana bakoresheje “like”.
Uyu mukobwa uri mu bahatana avuga ko Hitler yatsembye abayahudi ashaka guhinyuza abavuga ko ari ubwoko bw'Imana
Mu byo bamwe mu bakobwa barushanwa bavuze harimo ko Adolf Hitler yishe abayahudi agira ngo arebe ko ari ubwoko bw’Imana koko,abandi bakavuga ko yari umunyabwenge ndetse n’ibindi byinshi bishimangira amatwara y’uyu mugabo wamenyekanye cyane mu mateka y’isi.
Uyu we avuga ko Hitler ari umwe mu banyabwenge isi yagize
Uyu avuga ko Hitler yari akwiye gufatwa nk'intwari y'isi
Abakobwa bazatorwa n’abantu benshi muri iri rushanwa bazahembwa ibikoresho bitandukanye bizwi ko byakundwaga cyane n’uyu munyagitugu wabaye ruharwa mu mateka y’isi kubera ubwicanyi.Benshi batangiye kwamagana iri rushanwa bavuga ko ripfobya jenoside yakorewe abayahudi.
Ni iki uvuga kuri iri rushanwa?
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO