Umuraperikazi Odda Paccy araburira abakobwa b’abanyarwandakazi bagenzi be anabagira inama yo kugira ubushishozi n’amakenga kuko ari bo bakwiye kuba aba mbere mu kurwanya icuruzwa ry’abana b’abakobwa rikomeje gufata indi ntera nk’uko byagiye bigarukwaho n’abayobozi batandukanye.
Nk’uko Paccy yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, n’ubwo iki kibazo gihangayikishije abayobozi na Polisi y’igihugu, abakwiye guhangayikishwa nacyo bakanatangira kukirwanya ni abakobwa b’abanyarwakazi ubwabo kuko bagize amakenga bakamenya no kwihagararaho, byabafasha kwihesha agaciro ndetse bakanahashya iri curuzwa ry’abana b’abakobwa, haba mu bihugu duturanye ndetse no mu bindi bya kure cyane y’u Rwanda.
Paccy araburira abakobwa bagenzi be b'abanyarwandazi
Mu minsi ishize nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abakobwa bagiye batahurwa barajyanywe gucuruzwa bagakoreshwa ubusambanyi cyangwa ibindi by’urukozasoni, akenshi bakaba bajyanwa n’abantu bababeshya ko bagiye kubaha akazi cyangwa amashuri meza, ibi byose Paccy we akavuga ko abakobwa b’abanyarwakazi bakwiye kubirwanya ubwabo bakamenya gushishoza.
Uyu muhanzikazi Paccy agiye gushyira hanze indirimbo nshya yitwa Banseka
Paccy ati: “Burya abenshi twiyumvisha ko tugeze hanze ari bwo byagenda neza, nk’umukobwa akagenda yibeshya ko agiye kubona umugiraneza umwishyurira ishuri ryiza nyamara ntaba azi ikimutegereje, njye nabagira inama y’uko twajya twirinda abantu bose batwizeza ibitangaza kuko niba baguhisemo ntiwamenya impamvu ari wowe yahisemo, dukwiye kumenya ko hari ubundi buryo twakwibeshaho tutabanje kunyura muri izo nzira zose”
REBA HANO INDIRIMBO "RENDEZ-VOUS" YA PACCY
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO