Umushumba wa kiliziya gatolika Papa Francisco yatangaje ku nshuro ya mbere ku gihe yumva asigaje akiriho ndetse n’igihe yumva azasezerera ku mirimo yo kuba umushumba wa kiliziya gatolika.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyabereye mu ndege ye bwite ubwo yasozaga urugendo yagiriraga mu gihugu cya Koreya y’epfo,umushumba wa kiliziya gatolika yavuze ko akurikije uko yiyumva ndetse n’imyaka afite,yumva asigaje kubaho imyaka hagati y’ibiri n’itatu.
Papa Francis
Abajijwe ku bijyanye n’igihe yumva yazahagarikira imirimo yo kuba Papa,Papa Francis wa 16 yavuze ko bishoboka ko nawe mu gihe kitari kirekire yumva azahagarika aka kazi bitewe n’imyaka afite ndetse n’intege nke yiyumvamo.Aha yagize ati:Aka kazi nkora nkabonamo ubutwari bw’abantu b’Imana.Ngerageza gutekereza ku byaha byanjye ndetse n’amakosa yanjye.Ibi byose nta shema bintera kuko nzi ko nta gihe kirekire nsigaje muri aka kazi.
Nyuma y’uko atangaje ibi,abantu benshi batangiye gutekereza ko uyu mukambwe w’imyaka 77 yaba afite indwara ikomeye ndetse itanakira cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima ku buryo ariyo ituma avuga ko asigaje kubaho imyaka 2 cyangwa 3.
Abamuzi kuva akiri umwana bavuga ko akiri umwana yarwaye indwara yatumye bamuvanamo igihaha mwe ariko ku rundi ruhande abaganga bakavuga ko kuba baramuvanyemo igihaha akaba agejeje ku myaka 77 akiriho bisobanuye ko nta ngaruka zikomeye byamugize.
Aha Papa Francis yari kumwe n'umwamikazi w'Ubwongereza Elizabeth
Papa Francis avuga ko ashima cyane uwo yasimbuye ariwe Papa Benedigito wa 16 ku gikorwa yakoze cyo kwegura kuri iyi mirimo mu gihe yumvaga atakiyishoboye ndetse anashaka kuruhuka nk’umuntu ugeze mu za bukuru.Nawe avuga ko niyumva ananiwe atazazuyaza kwegura.
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO