RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:8/01/2014 15:15
0




Nk’uko byatangarijwe abanyamakuru kuri uyu wa kabiri mu kiganiro abayobozi b’uyu mukino m Rwanda, bagiranye n’abanyamakuru, iri rushamwa riteganyijwe guhera tariki ya 10-11/ Mutarama uyu mwaka.

Placide Bagabo, usanzwe ari umunyamabanga mukuru wa Rwanda taekwondo federation yagize ati: “ Kugeza ubu, Gorilla Open izitabirwa n’aibihugu bitandikanye, harimo Uganda izazana abakinnyi 23, hakaza igihugu cya Kenya kizazana abakinnyi 18, u Burundi zuzazana abakinnyi 6, Kongo Kinshasa izazana abakinnyi 4, ndetse na Misiri izazana abakinnyi 4, hakazaba harimo abakinnyi 55 muri rusange, ariko bashobora kwiyongera mbere yuko iri iri rushamwa ritangira.”

Placide akomeza avuga ko u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 100, harimo abana 42, ndetse n’abakuru 58, ariko u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi 16 bazaba bahatana bashaka imidali.

\"Umunyamabanga

Umunyamabanga mukuru wa Rwanda Taekwondo federation, Placide Bagabo

U Rwanda rukaba rwishimira ko igihugu nka Misiri cyaremeye kwitabira irushamwa nkiri, kuko bituma n’ibindi bihugu byifuza kugaragara muri iyi mikino, kuko Misiri kuri ubu ihagaze ku mwanya wa 8 ku isi, mu gihe muri aba bakinnyi 4 izazana harimo, umukinnyi wa 8 ku isi.

Rwanda Gorilla Open y’uyu mwaka wa 2014 ikaba yaratewe inkunga na Korea Telekom ndetse n’abandi baterankunga bo muri Leta z’unze Ubumwe z’Amerika.

\"Bagabo

Bagabo Placide na Martin Koonce baganira n\'abanyamakuru

Placide Bagabo abajijwe impamvu bisa nkaho bikigoranye ko babona abaterankunga bo mu Rwanda, yagize ati: “Uyu mwaka byaratugoye kuko iri rushanwa ribaye mu ntangiriro z’umwaka, tukaba mu gihe twariteguraga, twarakomeje guhura n’imbogamizi z’uko benshi batubwiraga ko bari gusoza ingengoyimpari y’umwaka, ariko twizera ko mu gihe kiri imbere, bizagenda neza.”

Umutoza w’aba bakinnyi Boniface Mbonigaba, akaba asanzwe anahagarariye abasifuzi muri Rwanda taekwondo  federation akaba yatangarije abanyamakuru ko u Rwanda rwiteguye neza, akaba asanga byanze bikunze bazabasha kubona imidali myinshi, n’ubwo harimo ibihugu byinshi bikomeye.

Umwaka utaha iri rushanwa rikaba abayobozi ba Taekwondo mu Rwanda, bifuza ko ryakomera kurushaho, hakaba hagaragaramo n’ibihugu bivuye hanze y’umugabane w’Africa, ku buryo n’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Taekwondo ku isi yamaze kwemera kurishyira ku ngengabihe y’amarushamwa azwi, anatanga amanota ku bakinnyi baryitabira yatuma bazamuka mu ntera.

\"Boniface

Boniface Mbonigaba uzaba ari umutoza w\'abakinnyi b\'u Rwanda, mu mikino ya Gorilla Open

Iri rushamwa rizitabirwa n’abayobozi batandukanye b’umukino wa Taikwondo ku isi, barimo nk’umuyobozi wa Taikwondo mu gihugu cya Misiri, ari na Visi Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Taikwondo ku isi yose Gen. Ahmed El-Fouly, akazaba ari kumwe na Perezida wa taekwondo mu gihugu cya Maroc, Mohammed Joudari usanzwe ari na Perezida w’ishyirahamwe rihuza ibihugu bikina Taekwondo, nikora ku nyanja ya Mediterrane, akanaba Visi Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umukino wa Taekwondo muri Africa.

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND