RFL
Kigali

Uyu mwaka ni ikosora kandi abakunzi banjye bashonje bahishiwe-Jay Polly

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/01/2014 17:10
1


Umuraperi Jay Polly aremeza ko muri uyu mwaka ateganya gukora ibikorwa bikomeye cyane yita ibyindashyikirwa ku buryo abakunzi be bazarushaho kunyurwa kandi akaba numwe mu bazakomeza kwitangira ndetse no kuyobora injyana ya Hip hop mu Rwanda.



Mu kiganiro twagiranye na Jay Polly yatangiye atubwira imishinga ateganya muri uyu mwaka, aho icyo ashyize imbere ari ukurangiza album ye ya kane izaba yitwa IKOSORA azashyira hanze muri Werurwe(3).

Jay Polly ati “ Akazi twatangiye karakomeje kandi icyo tugamije ni ugushimisha abadukurikira,  Nyuma y’iminsi ndimo nkora kuri album yanjye ya kane Ikosora, ubu irasa nkigenda irangira kuko muri studio hasigaye indirimbo nke nkaba nteganya kuyishyira hanze bitarenze mu kwezi kwa Gatatu byanze bikunze.”

\"JAY

Uyu muraperi akomeza avuga ko uretse igitaramo gikomeye cyane ategurira abakunzi be ubwo azaba abamurikira iyi album, ubu arimo anashyira ingufu mu gutunganya amashusho y’indirimbo zose zizaba zigize iyi album.

\"JAY

Ati “ Uyu mwaka icyo nabwira abakunzi ba Jay Polly ni uko ari ikosora kandi bashonje bahishiwe, ibikorwa ni byinshi cyane kandi biri ku rwego rwo hejuru ndumva uyu ariwo mwaka ngiye gukora kurusha uko nigeze gukora.”

Akomeza agira ati “ ubu ikigenderewe ahanini ni ukuzamura umuziki wanjye no kurushaho kuwugira by’umwuga ndushaho kuwumenyekanisha no gukora amashusho kandi akazi twaragatangiye ndetse ndibutsa abantu ko mfitanye amasezerano y’imikoranire n’inzu ya Touch records.”

Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndizeye Aime Jay-BOSTON9 years ago
    We Ard 2gether





Inyarwanda BACKGROUND