Nzamwita De Gaule uherutse gutorerwa kuzayobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, akaba yatangaje ko muri rusange yasanze ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ridahagaze nabi cyane akavuga ko hari imyenda bafite ariko inzira yo kuyishyura asanga atari mbi cyane.
Umuyobozi wa FERWAFA mushya, Nzamwita Vincent De Gaulle na Ntagungira Celestin asimbuye
Ati, “Uko bimeze twabyakiriye uko, gusa ntabwo bimeze nabi cyane kuko ahanini n’imyenda iri muri FERWAFA imaze igihe kini.Urebye uburyo barimo bwo kwishyura ntabwo ari bubi. Gusa bimaze kugaragara ko iyo komite ivuyeho isiga amadeni, tukaba rero twamaze kubishyira mu ri bimwe tugomba gukemura vuba.”
Yakomeje agira ati, “ Hari amadeni FERWAFA ifitiye ibigo bitandukanye ndetse hari n’andi badufitiye gusa vuba aha bizaba bimaze gusobanuka nta kabuza.”
Abega asinya ko ashyikirije Nzamwita De Gaulle ibyo yarashinzwe gucunga muri FERWAFA
Ku kibazo cy’uko Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo yamaze gutangaza ko itazakorana n’amashyirahamwe adafite ubuzima gatozi, umuyobozi wa FERWAFA yavuze ko bagiye kurwana urugamba rwuko iyo nkunga batayihagarikirwa vuba.
Nzamwita yagize ati, “ Dufite inama kuri uyu wa gatatu na Minisiteri y’umuco na Siporo mu Rwanda, Minisitiri azatwakira. Tuzamusaba ko yatwihanganira igihe gito kuburyo batahita bahagarikirwa inkunga, kubera ubuzima gatozi.”
Umubitsi mushya wa FERWAFA ni Mpirikanyi Alphonse wavuye mu ishyirahamwe ry\'abasifuzi
Kugirango FERWAFA ibashe kubona ubuzima gatozi, birasaba ko umuyobozi wa FERWAFA na Visi Perezida baba bakomoka mu makipe afite ubuzima gatozi, aha Nzamwita yatangaje ko bitagoye cyane.
Kayiranga Vidaste ni we visi Perezida mushya wa FERWAFA
Rwemalika Felestin amaze imyaka 8 muri FERWAFA, ariko n\'ubu aracyanengwa na besnhi ku mupira w\'abagore udatera imbere
Perezida wa FERWAFA ati,“ Kuri njye ikipe nkomokamo y’intare ifite ubuzima gatozi bw’agateganyo ndetse na Etincelles yatanze Visi Perezida iri mu nzira zo kuba yabona ubuzima gatozi vuba, mu gihe dufite n’andi makipe 4, agiye asanzwe afite ubuzima gatozi, nkaba nsanga rero bitazatinda ko buboneka.”
Abajijwe niba ntacyo yabonye mu byo yatangarijwe na komite icyuye igihe cyaba cyamutunguye, Nzamwita De Gaulle yatangaje ko nta gihari gitangaje, buretse imyanda ihari gusa na yo asanga idakabije.
Patrick ushinzwe marketing muri FERWAFA, atangaza ko azanye imbaraga zikomeye cyane
Abega ntakiri umuyobozi wa FERWAFA
Nzamwita ati, “ Ntabwo bikomeye cyane ku buryo navuga ko hari icyo nahasanze giteye ubwoba, ahubwo iyi komite icyuye igihe yarakoze cyane. Harimo no kuba yadusigiye imishinga myinshi myiza irimo nk’umushinga wo kubaka ibibuga hirya no hino, umushinga wo gufatanya n’ibitaro bya Kanombe mu kvura abakinnyi, ndetse harimo no gufatanya n’ikipe ya St Etienne , ndetse tukazakomereza no ku mubano mwiza Abega yari amaze kubaka hagati y’u Rwanda na FIFA.”
Komiye nshya ya FERWAFA
Iyi komite irateganya inama rusange , abagize komite nshyashya bazaganira ku mihigo itandukanye bijyanye n’ibyo buri wese ashinzwe bakazabitangariza abanyarwanda nyuma.
Komite nshya ya FERWAFA ifite manda y’imyaka 4 ikaba ifite akazi katoroshye ko kuzanzamura umupira wo mu Rwanda uhagaze nabi muri iki gihe.
Jean Luc Imfurayacu
TANGA IGITECYEREZO