RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yujuje ibitego 400 kuva atangiye gukina ruhago

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/01/2014 11:06
0




Uyu munya Portugal w’imyaka 28, agitangira gukina ruhago abantu benshi bamunengaga kudatsinda ibitego byinshi, ariko uko imyaka igenda yicuma uyu mukinnyi arimo aratsinda ibitego byinshi cyane.

\"\"

Uyujuje ibitego 400 kuva yatangira gukina ruhago

\"\"

Bale ashimira Ronaldo ku kazi yakoze

Umwaka wa 2013 warangiye uyu musore usa nk’ukinira ku ruhande atsinze ibitego 69 wenyine mu mikino 59 yakinnye byatumye arangiza umwaka w’imikino wa 2013, ari we mukinnyi utsinze ibitego byinshi ku mugabane w’uburayi wose.

Cristiano Ronaldo wa Real Madrid yaraye yujuje ibitego 400 mu mukino ikipe ya Real Madrid yatsinzemo Celta Vigo ibitego 3-0, akaba yahise aba umukinnyi wa 5 utsindiye Real Madrid ibitego byinshi, aho amaze kuyitsindira ibitego, aho amaze gutsinda ibitego 230 muri Real Madrid mu mikino 221 gusa.

\"\"

Cristiano Ronaldo yishimira intsinzi ye ku mukino wahuje Real Madrid na  Celta Vigo

Nyuma y’uyu mukino Cristiano Ronaldo yatangaje ko ibi bitego abituye mwene wabo Eusebio Da Silva witanye Imana mu mpera z’icyumweru gishize, akaba yarashyingurwaga kuri uyu wa mbere.

Yagize ati, “ Nishimiye icyubahiro bahaye Eusebio hano muri Espagne, nkaba ibitego natsinze mbimutuye byose.”

Uyu musore uri guhabwa amahirwe na benshi yo kwegukana Ballon d’Or izaba itangwa kuwa mbere i Zurich mu Bususwisi yatangaje ko azitabira imihango yo gutanga iki gihembo ariko avuga ko ntacyo bimubwiye kugitwara cyangwa kutagitwara.

\"\"

Ronaldo ati, “ Nzitabira imihango yo gutanga iki gihembo, ariko yaba njye uzagitwara, Ribery cyangwa Messi, nta kinini bimbwiye kuko njye icyo ndeba, ari ugukora akazi kanjye uko ngasabwa. Icyo mba nshyize imbere ni ugufasha ikipe yanjye (Real Madrid) ndetse n’igihugu cyanjye, ibindi biza nyuma.”

Imihango yo gutanga iki gihembo cya Ballon d’Or Iteganyijwe tariki ya 13 Mutarama i Zurich mu Busuwisi, ahazamenyekana umukinnyi wahize abandi mu mwaka wa 2013.

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND