RFL
Kigali

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:7/01/2014 9:39
0




Uyu musore akimara kuva mu kibuga babonaga imvune ye idakabije cyane ndetse bakavuga ko ashobora kuzamara ukwezi kumwe gusa adakina, ariko nyuma byaje kugaragara ko imvune y’uyu mukinnyi ikomeye cyane, amaze gucishwa mu cyuma, ikazatuma amara igihe cy’amezi 6 yose atagaragara mu kibuga.

\"\"

Uyu musore agiye kumara amezi 6 mu mvune atagaragara mu kibuga

Theo Walcott yacitse kamwe mu dutsi tw’imbere mu ivi bikaba bizamuviramo kudakina mu gihe cy’amezi 6 yose bisobanura ko muri uyu mwaka w’imikino atazongera kugaragara mu kibuga ndetse amahirwe y’uyu mukinnyi yo gukina igikombe cy’isi cyo mu gihugu cya Brasil ari make cyane.

\"\"

Hano yari ahanganye na  Danny Rose wa Tottenham

\"\"

Ni gutya yavunitse

Ni igihombo gikomeye cyane ku mutoza wa Arsenal, Arsene Wenger  uri gushaka uko yashyira akadomo ku gihe cy’imyaka 8 ishize ikipe ya Arsenal idatwara igikombe na kimwe, ndetse kikaba n’igihombo gikomeye ku mutoza Roy Hodgson w’abongereza kuko kugeza ubu nta mukinnyi w’umwongereza warimo kwitwara neza nka Theo Walcott ku mwanya uyu musore akinaho.

Theo Walcott mu mikino igera kuri 6 yaherukaga gukina, yabashije gutsinda ibitego 5, anatanga umupira umwe wavuyemo igitego akaba yari atangiye gukoreshwa nka rutahizamu nyuma y’uko abakinnyi Olivier Giroud na Nicklas Bendtner bagize ibibazo by’imvune.

Arsene Wenger wari watangaje ko hari igihe atagura umukinnyi muri uku kwezi kwa Mutarama kuko kubona umukinnyi ukomeye biba bigoye hagati mu mwaka w’imikino arasa nk’ugiye gutanga amafaranga menshi, ngw’arebe ko yabona undi mukinnyi, abavugwa cyane akaba ari Mario Mandzkic wa Bayern Munich, ndetse na Diego Costa wa Athletico Madrid, mu gihe andi makuru avuga ko hari igihe kugura yabireka, akazamura umwe mu bakinnyi bakiri bato, ari we Chuba Akpom, uri kwitwara neza, mu ikipe y’abana ya Arsenal.

\"\"

Nta mahirwe afite yo kuzakina imikino y\'igikombe cy\'isi

Theo Walcott ntarabasha gukina umukino n’umwe mu gikombe cy’isi, akaba mu mwaka wa 2006 yarahamagawe mu Budage afite imyaka 17 gusa ariko ntiyakina umukino n’umwe mu gihe mu mwaka wa 2010, umutaliyani Fabian Capello watozaga abongereza atamwitabaje.

Natabasha gukirira igihe ngw’abe yagaragara mu gikombe cy’isi muri Brasi, amahirwe kuri uyu mwongereza yo kuzakina igikombe cy’isi ni mu mwaka wa 2018 mu Burusiya ubwo azaba amaze kugeza imyaka 28 y’amavuko.

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND