Amwe mu mateka ya Gisembe wishwe muri Jenoside
Munyengabe Henry Pierre, Umuyobozi Wungirije
w’ikipe ya Espoir yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe bimwe mu byaranze
amateka ya Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe.
Uwahoze ari umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Espoir BBC ari we
Ntarugera Emmanuel (Gisembe) yavutse mu mwaka wa 1961 i Nyamirambo mu Mujyi wa
Kigali. Uyu mukinnyi witiriwe irushanwa ribaho buri mwaka ryitwa “Tournoi
Mémorial Gisembe” yari afite uburebure bwa metero ebyiri yasize umugore n’abana
batatu.
Munyengabe Henri Pierre wabarizwaga mu ikipe ya Espoir BBC
mbere ya Jenoside yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Gisembe
yakundaga gusabana n’abantu b’ingeri zose by’umwihariko abana bakiri bato
bakina Basketball.
Irushanwa ryitiriwe Gisembe ryatangiye mu mwaka wa 1996 icyo
gihe igikombe cyatwawe n’ikipe ya Espoir BBC yongeye kugitwara mu mwaka
wa 1997. Mu mwaka wa 1998 na 1999 igikombe cyitiriwe Gisembe cyatwawe n’ikipe
ya APR BBC yongeye kucyegukana mu mwaka wa 2000.
Muri 2001 igikombe cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi ba
Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi cyatwawe n’ikipe
y’Urunani yo mu Burundi, mu mwaka wa 2002 cyatwawe n’ikipe ya APR, muri
2003 gitwarwa n’ikipe yitabiriye iyo mikino iturutse i Goma muri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Kongo yitwa Goma Bulls, mu mwaka wa 2004 ikipe ya Espoir BBC ni
yo yatwaye igikombe cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bishwe muri Jenoside.
Ikipe ya APR BBC yongeye gutwara igikombe cyo kwibuka Gisembe
guhera mu mwaka wa 2005 kugeza 2009, umwaka ushize ikipe ya Espoir BBC yaje ku
mwanya wa kabiri
Munyengabe yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko babuze
abakinnyi cumi n’umunani mu gihe cya Jenoside, ubu bakaba bari kwiyubaka kugira
ngo bongere bagire ikipe ikomeye ndetse bakaba batangiye kubigeraho kuko
batwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize cyakinywe muri 2013 n’icya
Playoff gihuza amakipe ane ya mbere.
TANGA IGITECYEREZO