Hashize iminsi hatangajwe urutonde rw'abakobwa bahatanira kuba Nyampinga w'Ishuli ry'Imali n'amabanki SFB. Aya marushanwa arimo abakobwa bagera kuri barindwi amaze iminsi arangwa no gutora kuri interineti aho hagenda hagaragaramo impinduka umunota ku wundi.
Kugeza ubu umukobwa witwa UMUTONI Aline niwe uri kuza imbere ya bagenzi be n’amajwi agera 33.7% agakurikirwa na RUHINDA Hope Lucy uri ku majwi 23.1%.
Mu majwi yandi akurikira, harimo GASATURA Faith nawe uri kurya isata burenge Faith agakurikirwa na NIYONSABA Saraphine na INGABIRE Elsie Grace.
Uzatsinda muri aya matora yo kuri interineti afite amahirwe yo kwegukana igihembo cya Miss Photogenic mu birori biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Gashyantare 2013 ku kicaro gikuru cy’iri shuli.
Ese ni inde uha amahirwe yo kwegukana iri kamba muri aba bakobwa?
Niyonaba Saraphina
Murerwa Sandrine
Ingabire Elsie
Gasatura Faith
Umutoni Aline
Ruhinda Hope Ruth
KANDA HANO UGIRE UWO UHA AMAHIRWE.
Jean Paul IBAMBE
TANGA IGITECYEREZO