RURA
Kigali

A$AP Rocky yatangaje uruhande ahagazemo mu ntambara ya Kendrick Lamar na Drake

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/03/2025 8:20
0


A$AP Rocky yatunguye abakunzi be ubwo yatangiraga kuririmba indirimbo itarasohoka mu gitaramo cya Rolling Loud California 2025 ku wa Gatandatu, tariki 15 Werurwe.



Iyo ndirimbo ishobora kuzaba iri kuri album (Don’t Be Dumb) ye itegerejwe, aho yasobanuye aho ahagaze mu ntambara y’amagambo hagati ya Drake na Kendrick Lamar

Mu magambo ye, Rocky yaririmbye ati:
"Simpari ku ruhande rwa J. Cole, simpari ku ruhande rwa Drake, simpari ku ruhande rwa Kendrick. Nahisemo ‘homicide,’ bagiye kubona indi sura.”

Mu mwaka wa 2024, Rocky yagaragaje ko atari inshuti ya Drake, abicishije mu ndirimbo “Show of Hands” yakoranye na Future na Metro Boomin kuri album “We Still Don’t Trust You”, ndetse no mu ndirimbo “Ruby Rosary” ya J. Cole yasohotse muri Nzeri.

Drake nawe ntiyazuyaje mu gusubiza Rocky ubwo yari mu ntambara na Kendrick Lamar, aho yamuvuze muri diss track ye “Family Matters” yasohotse muri Gicurasi.

Byari bizwi ko Drake yigeze gukundana na Rihanna, mu gihe Rocky we bivugwa ko yigeze kugira umubano na Sophie Brussaux, umubyeyi w’umwana wa Drake.

Mu magambo ya Drake, yaririmbye ati:
"Rakim yongeye kuvuga ibintu/ Yishyizemo ko ari hejuru kuko yaryamanye n’umugore wanjye mbere, nyamara banza umenye imibare, ndebera nari ndi kumwe n’iki gihe/ Sinarinzi ko ugikora Hip-hop kuko abantu bavugaga imyambarire yawe gusa/ Ahari bizagusaba kongera kubyara mbere y’uko utekereza gusohora indirimbo/ Kandi nuzisohora, bazavuga ko wakabaye warabaye umunyamideri kuko indirimbo ari ‘mid’ nk’igihe cyose.”

Ku rundi ruhande, Rocky yakoze igitaramo cy’amateka muri Rolling Loud California, aho yamanutse ava mu helicopter atangiza imurikwa rye.

A$AP Rocky yageneye iki gitaramo abantu bahungabanyijwe n’inkongi z’imiriro zabaye i Los Angeles ndetse n’amategeko ajyanye n’abimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati: "Mbona ubumwe. Mbona abantu batandukanye. Mbona amabara atandukanye. Nashakaga gutura iki gitaramo umuntu wese wahungabanyijwe n’inkongi z’umiriro. Umuntu wese wahungabanyijwe n’amategeko y’abimukira. Nifatanyije namwe."

Rocky kandi yerekanye izindi ndirimbo nshya zitarasohoka, mu gihe Rihanna yari ahari amushyigikiye. Gusa, ntiyatangaje itariki nyayo izasohokeraho Don’t Be Dumb, album yitezwe cyane nk’igisubizo cya cyasohotse mu myaka ishize.

Ni ku nshuro ya mbere A$AP Rocky yari agaragaye mu gitaramo cy’imyidagaduro nyuma y’uko agizwe umwere muri Gashyantare mu rubanza rwamuregaga icyaha cyo kurasa umwahoze ari inshuti ye, A$AP Relli.

Src: billboard.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND