RURA
Kigali

NASA yatangaje ibihugu bishobora kugirwaho ingaruka na Asteroide izagonga Isi mu 2032

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:14/02/2025 7:40
0


Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iby’ubumenyi bw’ikirere, NASA, cyatangaje ibihugu bishobora kugerwaho n'ingaruka zikomeye mu gihe ikibuye cyo mu Isanzure (asteroïde cyiswe 2024 YR4) cyagwa ku Isi.



 Abashakashatsi bagabanyije ibyago byo kuba  iki kibuye cyagonga Isi ku gipimo cya 2%.

Iyi Asteroide, ifite ubunini buri hagati ya metero 40 na 100, ishobora gukora icyobo kinini kingana n’umujyi mu butaka bw’Isi. Yitezweho kwihuta ku muvuduko wa kilometero 61,000 ku isaha, ikaba ishobora kugira ingaruka ziruta iziterwa n’ibisasu kirimbuzi 100. 

Ikigo cy’ubumenyi bw’ikirere cy’u Burayi (ESA) cyerekanye inzira Isi icamo izenguruka izuba ishobora guhura nacyo ku itariki ya 22 Ukuboza 2032 saa 8:52 ku isaha ngengamasaha ya GMT.

NASA yakoze igishushanyo cyerekana ahantu hashobora kugwa iyi Asteroïde. Aho hashobora kuba muri Amerika y’Epfo, Inyanja ya Pasifika, Aziya y’Amajyepfo, Inyanja y’Abarabu no muri Afurika. Ibihugu biri mu murongo bigaragazwa nk’ibishobora kwibasirwa ni u Buhinde, Pakistani, Bangladesh, Ethiopia, Sudani, Nigeria, Venezuela, Colombia na Ecuador.

Ibigo by’ubumenyi hirya no hino ku isi birimo gutegura uburyo bwo gukumira iki kiza. Mu Bushinwa, hashyizweho gahunda nshya yo gukurikirana asteroïde, naho ESA na NASA bakomeje gukora ubushakashatsi bunonosoye nk'uko tubikesha The Sun.

Imirasire y’izuba ishobora kuyangiza ikaba yayishongesha cyangwa ikayigabanyiriza ubunini , kuyirasa ibisasu kirimbuzi bishobora kuyisenya, hari n’uburyo bashobora kuyituraho icyogajuru kikayikura mu cyerekezo cyayo ibyo wakwita nka ‘Kinetic impactors’,

Dr. Robin George Andrews, umunyamakuru w’ubumenyi bw'isanzure, yagaragaje impungenge ko igihe gisigaye gishobora kuba gito cyane, kuko akenshi gutegura no gushyira mu bikorwa umushinga wo kuyangiza bisaba imyaka 10 cyangwa irenga . Icyakora, inzobere zivuga ko hari amahirwe menshi yo kubona ubundi buryo bwo kuyihagarika hakiri kare.


NASA yagaragaje ibihugu bishobora kwibasirwa aho bigaragazwa n'umurongo utukura


Abahanga barimo gukora amanywa n'ijoro kugirango bahagarike iki kiza.


Iyi Asteroide 2024 YR4 ishobora kuzagonga isi mumnsi ya Noheri y'umwaka wa 2032.



Hashobora kwifashishwa ibisasu kirimbuzi kugira ngo bahagarike iyi Asteroide






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND