Kigali

Umunyarwanda Johan Marvin Kury yabonye ikipe nshya

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:4/02/2025 9:20
0


Johan Marvin Kury, umwe mu bakinnyi baheruka guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yongeye gufata icyemezo gikomeye mu rugendo rwe rwa ruhago. Uyu mukinnyi wanyuze mu bibazo by’imvune, yerekeje muri Sport-Réunis de Delémont yo mu Cyiciro cya Gatatu mu Busuwisi.



Marvin yari umwe mu bakinnyi bari bagize ikipe ya Yverdon Sport FC yo mu Cyiciro cya Mbere mu Busuwisi, ariko imvune y’igihe kirekire yatumye atakaza umwanya we.

Ibi byamugizeho ingaruka zikomeye, zirimo no kubura amahirwe yo gukinira Amavubi ubwo yahamagarwaga mu mikino ya Bénin yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika. Gusa, nubwo atigeze ahabwa umwanya muri iyo mikino, kuba yari yahamagawe byagaragaje ko akomeje kwizerwa nk’umukinnyi ufite ejo hazaza heza.

Nubwo Sport-Réunis de Delémont itazwi cyane ku rwego mpuzamahanga, ni ikipe ifite amateka akomeye kuva yashingwa mu 1909.

Marvin yayerekejemo nk’inzira yo kongera kubaka icyizere no kongera kugaruka mu bihe byiza, bityo akagarura ubushobozi bwe bwatumye abasha guhamagarwa mu Amavubi.


John Marvin Kurry yerekeje mu cyiciro cya gatatu avuye mu cya mbere kubera imvune


Malvin mu ikipe y'igihugu Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND